Urubanza rwa Kabuga: Umutangabuhamya amushinja kuzana intwaro

Urwego rwasigariye kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo umunyemari Felicien Kabuga ibyaha bya jenoside, humvwa abatangabuhamya b’ubushinjacyaha.

Kuwa gatatu tariki 9 Ugushyingo 2022, hakomeje kumvwa umutangabuhamwa KAB 007 nkuko VOA yabitangaje.

Umunyamategeko Madame Francoise Matt, yabwiye urukiko ko 2/3 by’ibibazo ateganya kubaza umutangabuhamya bidashobora kugaragaza umwirondoro we , ariko hafi igice cyose cyari gisigaye cyashyizwe mu muhezo.

Humviswe kandi umutangabuhamya w’ubushinjacyaha wahawe izina rya KAB 009, mu rwego rwo kumurindira umutekano. Uwo yakatiwe n’inkiko zo mu Rwanda igifungo cy’imyaka 30, nyuma yo kumuhamya icyaha cya jenoside. Uyu ugifunze yemeza ko ari mu bahawe imyitozo yahabwaga urubyiruko rw’interahamwe z’ishyaka MRND n’impuzamigambi za CDR, kandi ko yari mu bagize umutwe w’urubyiruko rw’abasivili bigamije kwicungira umutekano (auto defense civile).

Mu buhamya yemera ko yahaye Urwego rwasigariye kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga bwasomwe n’umushinjacyaha. Uwo mutangabuhamya wari utuye ku Gisenyi avuga ko muri jenoside yabonye Kabuga inshuro zigera kuri enye. Ebyiri yamubonye kuri hoteli Merdien yo ku Gisenyi,izindi ebyiri amubona kuri Stade umuganda.

Avuga ko kuri Merdien bwa mbere yahamubonye mu nama yatumiwemo abategetsi ba gisivili, abagisirikare hamwe n’abacuruzi bakomeye mu mpera za Gicurasi mu 1994.

KAB 009 avuga ko Kabuga yahagurutse akivuga mu mazina, nyuma ageza ijambo rye ku bari aho, ngo Kabuga yavuze ko Kabuga yakanguriye abo bacuruzi guha leta imisanzu yo kuyifasha kugura intwaro. Imisanzu yaratanzwe, Kabuga avuga ko intwaro zizaza mu minsi mike.

Muri iyo nyandiko akomeza avuga ko yongeye kubona Kabuga bwa kabiri kuri Stade Umuganda nyuma y’iminsi itatu inama yo kuri Merdien ibaye, aho ngo yari kumwe n’abacuruzi n’abategetsi barimo uwitwa Mathias Nyagasaza. Kuri stade avuga ko Kabuga yasabye amafaranga yo gufasha igisirikare mu rugamba rwo kubuza abatutsi kongera gutegeka igihugu nkuko babigenje mu myaka yahise ngo bagafata nabi abahutu.

Yakomeje avuga ko yakanguriraga abatuye Gisenyi kwikiza umwanzi ariko bahereye ku babarimo bahis

Avuga ko yumvise ko hari abahutu babishe abatutsi, yongeraho ko mu kurwanya umwanzi bagomba guhera mu mizi , bitashoboka gutsinda umwanzi utera uturutse hanze bataratsinda abanzi babana nabo. Yungamo ko yongeye kubona Kabuga kuri stade Merdien ubwo yahabwaga amabwiriza na Col Anathole Nsengiyumva yo kujya kuzana intwaro i Goma. Akavuga ko izo ntwaro bazipakuruye mu ndenge nini bazipakira mu makamyo yo mu bwoko bwa benzi yari yanditseho amazina ya Kabuga.

Mu nyandiko y’umutangabuhamya avuga ko intwaro zigeze ku Gisenyi , Kabuga yatanze uburenganzira bwo kuzipakurura, akanatanga amabwiriza yuko zigomba gutangwa.

Kuwa Kane, abunganira uregwa barahata ibibazo uwo mutangabuhamya.

Ntakirutimana Deus