Ngororero: Akarere katangaje umuvuno kazaca mu kurandura igwingira ry’abana

Akarere ka Ngororero kaza imbere mu gafite abana benshi bari munsi y’imyaka itanu bugarijwe n’imirire mibi itera igwingira, gatangaza ko kari gufatanya n’abafatanyabikorwa bako mu kuyirandura.

Ubushakashatsi ku mibereho y’ingo RDHS 2015-2020 bugaragaza ko Akarere ka Ngororero kari ku gipimo cya 50.5% mu igwingira, kugira ngo byumvikane neza, umwana umwe mu bana babiri muri Ngororero afite igwingira, kandi umwana ufite igwingira arengeje imyaka ibiri ntaba agifite igaruriro haba mu mikurire y’igihagararo no mu bwenge, ndetse n’imitecyerereze ye iba igenda gahoro, nk’uko bivugwa n’abahanga.

Ni mu gihe imibare mishya igaragaza ko aka karere kari ku gipimo cya 42% mu mwaka ushize w’ingengo y’imari.

Umuyobozi w’akarere Nkusi Christophe avuga ko bazafatanya n’ibyo byiciro ndetse n’ababyeyi bakagera ku gipimo cya 16% mu mwaka  wa 2024 mu gihe icyerekezo cy’igihugu ari ukugeza ku gipimo cya 19%.

Agira ati “Twamaze kubona ko nidufatanya n’abafatanyabikorwa bacu mu myaka 2 isigaye tuzabasha kugabanya kugera kuri 16% kuko natwe ntabwo twishimiye kuba duhaza abandi imbuto twebwe tukarwaza igwingira kuri iki kigero”

Ubufatanye na sosiyete sivile, ibumbiyemo amadini n’imiryango itari iya leta, ngo ni kimwe mu bizakemura icyo kibazo. Aha ngo harimo uruhare rw’amadini agera ku bantu benshi bakabigisha kurwanya iyo mirire. Ahandi kandi abona imbaraga ni mu ihuriro ry’abafatanyabikorwa nabo bazafatanyabikorwa.

Ku ruhande rw’abo bafatanyabikorwa ngi bafashe ingamba zizatuma badasubira inyuma, bigisha abaturage ibijyanye no gutegura indyo yuzuye kuko babizi neza ko abenshi mu bagira abana bagwingira atari uko baba babuze ibiryo byo kubaha.

Umuyobozi w’ihuriro ry’Abanyamadini (RIC) muri ako karere, Padiri Ntirandekura Gilbert avuga ko avuga ko berekeje amaso mu guhindura imyumvire y’abayoboke babo kandi ko yizeye ko bazesa uwo muhigo.

Abandi bateye intambwe muri urwo rugamba ni uruhanda rw’icyayi rwa Rubaya rwamaze kubaka ikigo mbonezamikurire y’abana bato b’ababyeyi bakora imirimo yo gusoroma icyayi mu mirima yarwo.

Abana basaga 40 barererwa muri iryo rerero aho bahabwa indyo yuzuye, bigatuma ababyeyi babo bakora badahangayitse bityo ngo umusaruro wabo ukaba wariyongereye.

Umuyobozi w’urwo ruganda agira ati ” Ababyeyi baburaga uko bagaburira abana babo n’ahantu ho kubasiga ku buryo batanyagirwa cyangwa ngo ntibicwe n’izuba. Ubu turabagaburira byose nta kiguzi batanze ndetse n’imyambaro ni twe tuyibaha.”

Yungamo ko abana bari bafite ikibazo cy’imirire mibi ikabije n’abatari bakabije ubu bahagaze neza. Ikiyongeraho ni uko bahabwa amasomo abagenewe atuma ubwonko bwabo bukanguka.

Abana barererwa mu kigo mbonezamikurire

 

Ababyeyi bakorana akanyamuneza iyo barebye aho abana babo bari baticwa n’imvura n’izuba
Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Rubaya yerekana iby’icyo kigo abanyamakuru

Ntakirutimana Deus