Depite Mbonimana yeguye

Mbonimana Gamariel wari umudepite mu Nteko ishinga amategeko yeguye kuri uwo mwanya.

Mbonimana abarizwa my ishyaka rya PL (Partie Liberal), Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa rubanda.

Ni mu gihe Umukuru w’Igihugu Paul Kagame ubwo yari mu Nteko Rusange ya Intwararumuri yakomoje ku mudepite umaze gufatwa kenshi atwaye imodoka yasinze, aho yavuze ko ashobora gushyira ubuzima bwe n’ubw’abandi mu kaga.

The Source Post yabonye ibaruwa y’ubwegure bwa Mbonimana yamaze gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko yayigezeho kuwa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022.

Ibaruwa y’ubwegure bwe

Mbonimana yavutse mu 1980 muri Kamonyi. Ari mu Nteko ishinga amategeko nk’umudepite kuva mu 2018.

Mu kazi ka leta yagatangiye ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Rusave (Nzeri 2001-Ukuboza 2003).

Yakomeje kuri Kayonza Modern Secondary School yigisha iby’imitekerereze ya muntu (Psychology), iby’imibanire (Sociology), iby’ubuhanga (Philosophy) ndetse na politiki (Mutarama 2004- Ukuboza 2005).

Yaje kuba umwarimu n’umuyobozi ku ishuri rya Institut Don Bosco Kabarondo (Mutarama 2009- Gicurasi 2013).

Guhera muri Mata 2014, yabaye umwarimu muri kaminuza Mount Kenya University.

Guhera muri Mutarama 2015 kugeza muri Werurwe 2016 aba umwarimu (senior lecturer) n’umuyobozi w’ishami ry’uburezi  ( Head of Department of Education) muri Mahatma Gandhi University Rwanda.

Muri Werurwe 2015, yagiye muri kaminuza ya Kigali aho yakoze akazi gatandukanye karimo kuba umwarimu ndetse n’umuyobozi w’amashami  yayo.

Yagaragaye muri politiki mu buryo bweruye kuva tariki 4 Nzeri 2018, atorerwa kuba Depite arahira tariki 19 Nzeri uwo mwaka. Yari muri komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko.

Tariki 28 Gicurasi 2019, umutwe w’abadepite wamugize umudepite mu bagize inteko y’ibihugu bivuga igifaransab muri komite ishinzwe uburezi, itumanaho n’iby’umuco.

Umwanya yari arimo urajyamo uwari umukurikiye ku rutonde ishyaka rye ryatanze muri komisiyo y’amatora.

Mbonimpa abaye umuyoboke wa PL weguye mu nshingano, kimwe nk’ ibyigeze kuba ku wahoze ari umuyobozi w’akarere ka Kamonyi kubera imyitwarire yakomozwaga ishingiye ku businzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *