Umudepite uherutse kwegura yasabye imbabazi Umukuru w’igihugu

Dr Mbonimana Gamariel, umudepite uherutse kwandika yegura mu bagize inteko ishinga amategeko yasabye imbabazi Umukuru w’Igihugu n’abanyarwanda ko yakoze icyaha.

Mbonimana aherutse kwandikira inteko ishinga amategeko yo yeguye ku mpamvu ze bwite. Ni nyuma yuko Umukuru w’Igihugu yavuze k’umwe mu bagize inteko ishinga amategeko wagaragaye kenshi atwara imodoka yasinze, avuga ko bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi.

Nubwo Umukuru w’u Rwanda atavuze izina ry’uwo mudepite, Nzabonimana yanditse ubutumwa kuri twitter amusaba imbabazi ko yatwaye imodoka yasinze.

Yanditse ati:

“Mbikuye ku mutima nsabye imbabazi Nyakubahwa Perezida n’Abanyarwanda mwese. Nakoze icyaha cyo gutwara imodoka nanyweye inzoga.”

Mbonimana avuga ko yafashe icyemezo gishya. Ati:

“Nafashe umwanzuro wo kutazongera kunywa inzoga.”

 

Uko yanditse

 

Ikinyamakuru The Source Post ntikiryozwa ibyanditswe ku mbuga nkoranyambaga).

Mu ibaruwa ye y’ubwegure, Mbonimana yari yashimiye abantu batandukanye, aho bamwe bavugaga ko ntaho babona yashimiye abaturage bamutoye cyangwa batoye ishyaka rye rya PL. Mu ibaruwa yo gusaba imbabazi yibutse icyo cyiciro.

Kubera ko igihe abagize iyi nteko basigaje ngo manda yabo irangire kitageze ku mwaka, Nzabonimana ntabwo azasimburwa.

Yeguye mu gihe yari ukuriye itsinda ry’abadepite bari bashyize imbere ibyo kumvisha iyo nteko ko ikwiye gutora umushinga w’itegeko ry’ubuzima bw’imyororokere harimo ingingo yemerera abana bafite kuva ku myaka 15 kubona serivisi zijyanye n’ ubwo buzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *