Rwanda: Abagore bo mu buyobozi bw’itorero Anglican barasengera gutorwamo Musenyeri

Mu mwiherero w’iminsi itatu wahurije i Kigali Abakuru b’Itorero Anglican mu Rwanda (EAR), abapasitori b’abagore babarimo bavuga ko badahwema gusenga kugira ngo bazatorwemo Abasenyeri.

Iki giterane cyahuje Abapasitori n’Abasenyeri bo muri Anglican barenga 1500 kuva ku wa Kabiri tariki 15 Ugushyingo 2022.

Rev Canon Mukamusoni Patricie wo muri Diyoseze ya Kigali avuga ko Abapasitori b’abagore muri iryo torero bakomeje gusenga kugira ngo Imana izabatoranyemo Abasenyeri.

Ati:

“Igihe Musenyeri w’Umugore azaboneka azakora kandi azageza Itorero kure, turimo gusenga (tubisengera) kuko turashoboye, twifitiye icyizere, twuzuye Umwuka wera, dufite imbaraga, dufite ubushake kandi dufite ibihamya ko natwe dushoboye.”

Avuga ko mu bagore b’abapasitoro hari abakorana ipfunwe uwo murimo bitewe n’uko ngo bakiri bake, nyamara ngo uko Imana ikoresha abagabo ni ko ikoresha abagore.

Ati:

“Icyo cyankora ku mutima cyane kugira ngo n’abagore n’abakobwa bitinyuke. Twe tumenya byinshi kurusha abagabo kuko abana b’abakobwa n’abagore bahohotewe n’ibindi, akenshi ni twe tubimenya”

Umunyamabanga Mukuru w’Itorero Anglican mu Rwanda, Rev Nathan Muhutu avuga ko kuba Umugore yaba Musenyeri byemewe muri iryo torero n’ubwo mu Rwanda bataragera ku rwego rwo kubarobanurira izo nshingano.

Rev Muhutu ati “Niba umuntu yarobanuriwe kuba Pasitori (w’Umugore), igihe nikigera bazazamuka babe bo(ba Musenyeri) ariko kugeza ubu dufite Abapasitori b’abagore, ntawe ubabuza kubisengera, Imana izasubiza bizagenda neza.”

Rev Muhutu avuga ko kugira umuntu Musenyeri atari ukwicara ngo bamushyireho, hari byinshi (atasobanuye babanza gusuzuma).

Avuga ko aho Abasenyeri b’abagore mu Itorero Anglican baheruka kwimikwa muri iyi minsi ari mu gihugu cya Kenya.

Uretse ikibazo cy’Ihame ry’uburinganire cyasuzumiwe muri uwo mwiherero, hari n’izindi ngingo zirimo ibijyanye no gutana kw’abashakanye, guterwa inda kw’abangavu n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko, nk’uko bisobanurwa na Archidikoni Kabaragasa Jean Baptiste wo muri Diyoseze ya Shyira.

Ku bijyanye no gutana kw’abashakanye ndetse no gutwita kw’abangavu, Ubuyobozi bwa Anglican buvuga ko ari icyorezo mu Gihugu hose ariko no muri iryo torero gihari n’ubwo ngo nta mibare barabasha gukusanya.

Rev Muhutu avuga ko abagore n’abagabo basaba gatanya Itorero ridashobora kubibemerera, gusa iyo bagiye kubikorera mu nzego za Leta baragaruka Itorero rikabakira nk’abandi bakristo bose.

Umushumba w’Itorero Anglican mu Rwanda, Musenyeri Laurent Mbanda we yagarutse ku kibazo cy’ubuzima buhenze n’ibiciro birushaho gutumbagira, avuga ko ari ikintu kibahangayikishije.

Musenyeri Mbanda avuga ko iki kibazo bazagifatira ingamba binyuze mu kwizigamira kw’abanyetorero no gushora mu mishinga ibyara inyungu.

Avuga ko kwita ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere na byo ngo birimo kubasaba imbaraga nyinshi cyane.

Insengero zose za Anglican mu Rwanda zigomba kugira Ishuri ry’incuke nk’uko biri muri gahunda ya Leta yo kwifashisha ayo mashuri mu kubaka Uburere, Uburezi no gukemura ikibazo cy’igwingira mu bana.

Abari mu nshingano zitandukanye muri EAR
Musenyeri Mbanda avuga ko bazanaganira ku bijyanye no gukomeza gahunda yo kwigishiriza Bibiliya mu matsinda, bikaba bihera ku bana bato.

Musenyeri Mbanda ashimira uwamubanjirije uri mu zabukuru, Emmanuel Collin wabashije kurwanya ubutinganyi ngo bwateye muri Anglican y’ahandi henshi ku Isi.

ND.