Abiga kuri Fr Ramon Kabuga TSS biyubakiye amashuri babonamo urwibutso rudasibangana

Abanyeshuri biga mu ishami ry’ubwubatsi mu ishuri ryisumbuye Father Ramon Kabuga TSS riherereye mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi basanga kwiyubakira ibyumba by’amashuri ari intambwe bateye.

Abo banyeshuri biyubakiye ibyumba bibiri byiyongera ku bindi umunani iryo shuri rifite. 

Ni ibyumba bubatse mu rwego rwo kwimenyereza umwuga w’ubwubatsi biga. Ibikoresho babihawe n’ishuri ryabo, akarere kabunganira ku mabati yarisakaye. Abiga ibijyanye no kubyaza umusaruro imbaho (wood technology) bo babajije intebe zo kwicaraho.

Mu Muhango wo gutaha ayo mashuri wabaye kuwa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2022, abo banyeshuri bavuze ko bakoze amateka atazasibangana basanga akwiye gutanga isomo ku bandi.

Ndayishimiye Jean de Dieu wiga muri Level 4 (umwaka wa gatanu),  umwe mu banyeshuri bayubatse agira ati : 

“Batuzaniye abatwerekera tukajya dukora, twubaka amabuye twubaka amatafari, tumena na beto. Ni ishema ku ishuri ryose n’iyo twaba twaravuye hano bazajya bavuga bati ‘iki ni icyiciro cy’abanyeshuri bize hano bubatse aya mashuri”.

Yungamo ati :

Abazanyura hano bose bazibuka ibikorwa byacu ndetse n’abana bacu bazayigiramo.”

Aba banyeshuri kandi bavuga ko kwiyubakira ibyo byumba bibaganisha ku rwego rwo kuzavamo ba rwiyemezamirimo bateza igihugu imbere nkuko byemezwa na Twizerimana Hyacinthe na we wagize uruhare mu kuyubaka.

 Agira ati :

 “Naje kwiga ubwubatsi mbikunze, ndashaka kugira ngo nzazamure ubumenyi bwanjye burenge kubaka nzavemo umukoresha.”

Basobanura iby’amashuri bubatse

Akomeza avuga ko yungukiye ubumenyi bwinshi mu kubaka ayo mashuri, ndetse ko bigaragazwa n’umusaruro batanze.

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi iri shuri riherereyemo buvuga ko ibikorwa nk’ibyo bishishikarizwa n’ibindi bigo by’amashuri byose bya tekiniki mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo.

Umukozi w’ako karere ushinzwe uburezi bw’amashuri yisumbuye, Tekiniki, imyuga ndetse n’ubumenyingiro, Uwamahoro Fidéle, avuga ko igihe cy’uko abiga muri ayo mashuri bimenyerezaga ibikorwa bubaka bakongera kubisenya ngo cyarangiye, ubu bikazajya biba ibikorwa birambye.

Ubuyobozi bwa Fr Ramon Kabuga TSS bwateguye iby’ibanze byose ngo abo banyeshuri batange uwo musaruro buvuga ko byerekana urwego rw’ubumenyi n’uburere batanga mu kurema umunyarwanda uziteza imbere kandi adasize inyuma n’igihugu cye.

Abiga muri FR Ramon Kabuga TSS

Padiri Rudahunga Cyiza Edmond Marie uyobora iryo shuri ahereye ku bikorwa byabo banyeshuri avuga ko biterwa no kubaha amahitamo y’abo barera.

Ati “

 “Ibyo abanyeshuri turera baba bakoze byerekana uburere dutanga; imyigishirize ishingiye ku byo umunyeshuri ashoboye. Niba ari mu bwubatsi akubaka, ukabona ibyo yubatse. Niba ari mu bubabaji, akabaza ukabona ibyo yabaje. Niba ari mu bushabitsi (business services) akajya mu kigo cy’imari akayobora ibijyanye na byo ukabibona…..”

Ku ruhande rwa Kiliziya Gatolika, Padiri Habimana Germain, ushinzwe amashuri gatolika muri Diyoseze ya Kabgayi, avuga ko batatunguwe n’ibyakozwe n’abiga kuri Fr Ramon Kabuga TSS kuko ngo ni ishuri rihesha ishema iryo dini, ritanga abana batsinda neza ibizamini bya leta, bityo ngo ni isuku igira isoko.

Fr Ramon Kabuga TSS ni ishuri ryitiriwe uwo mupadiri ukomoka muri Espagne wateje imbere ako gace kagaragaraga nk’akasigaye inyuma kubera aho gaherereye (kure y’umujyi hari imisozi ihanamye). Ibikorwa yahakoraga byashyizwe mu biganza by’umubikira uzwi nka Nyiranuma.

Intebe bibarije

Mu 1997 yahatangije ishuri ryari rizwi nka CFJ ryaje guhinduka ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) mu  2016, muri uyu mwaka rihindurwa ishuri rikuru ryigisha tekiniki(TSS). Ubu ryigwamo n’abanyeshuri basaga 400 biga mu mashami yo gufata no gutunganya amajwi n’amashusho, iry’ububaji, iry’ubwubatsi, iry’ibijyanye na mudasobwa ndetse n’iry’ubushabitsi.

Ntakirutimana Deus