Undi mudepite yasezeye mu Nteko

Umudepite wa kabiri muri uku kwezi yasezeye mu nteko ishinga amategeko mu Rwanda ku mpamvu ze bwite.

Uwo ni HABIYAREMYE Jean Pierre Celestin ukomoka mu karere ka Burera, ubarizwa mu muryango RPF inkotanyi.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na The Source Post, yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Ni mu gihe hari videwo imaze iminsi ihererekanywa ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari we urimo atumvikana na polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda i Musanze.

Habiyambere avuga ko ukwegura kwe ntaho guhuriye nayo.

Ati “Iriya video ntabwo ariyo, kuko iriya byari muri 2021 mu kwezi kwa gatatu urumva igihe gishize kandi byari byarakemutse.”

Uyu yavutse tariki ya 1 Ugushyingo 1984, yari amaze imyaka ine mu nteko ishinga amategeko yari akozemo manda ya mbere.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri mu bijyanye n’ubumenyi bw’isi mu kwita ku mijyi ndetse no gukora igenamigambi mu karere ( Bachelor’s degree (Hon) of Geography in Urban and Regional Planning).

Yakoze kandi mu bijyanye n’ubutaka (GIS Professional at Rwanda Land Management and Use Authority(RLMUA)

Mbere yaho yari mu nama njyanama y’akarere ka Burera aho yayibereye vis perezida, na Perezida wa komisiyo y’ubukungu.

Yeguye nyuma ya Gamariel Nzabonimana wari uherutse kwegura ku mpamvu ze bwite, nyuma agasaba imbabazi umukuru w’Igihugu n’abanyarwanda ko yatwaye imodoka yasinze, akanabasezeranya ko atazongera kunywa inzoga.

Ku mubare w’abadepite u Rwand rufite hamaze kuvamo babiri beguye ku mpamvu zabo bwite kandi batazasinburwa muri iyi manda iri kugana ku musozo.

ND