Rulindo: Urubyiruko rugirwa inama yo kudasuzugura akazi bita agaciriritse

Urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo rusaba bagenzi barwo kuvana amaboko mu mufuka rugakora, abiga amashuri yisumbuye batekereza kuzakora mu biro nabo bagahindura umuvuno.

Hirya no hino muri santere uhasanga urubyiruko rudakozwa ibyo gusaba akazi bamwe bita ko gaciriritse, bitewe nuko bababarizeyyy amashuri yisumbuye, abandi kaminuza.

Abo ngo usanga badakozwa iby’akazi kitwa ko gaciriritse nko guhereza abubaka inzu, gusoroma icyayi n’iyindi nkuko bigarukwaho na Musabyeyezu Therese, umuyobozi w’urubyiruko rwo mu ishyaka Green Party muri ako karere.

Agira ati:

Yego akazi karabuze mu rubyiruko, ariko usanga naho kabonetse rutakitabira uko bikwiye.

Atanga urugero ko aho atuye mu murenge wa Kinihira usanga urubyiruko rutitabira umurimo wo gusoroma icyayi kandi ngo ari umwe mu iza ku isonga mu kubeshaho abaturage baho.

Ati ” Usanga umubyeyi ajya kugisoroma (icyayi) akabona amafaranga atungisha wa mwana, ariko we yiriwe mu rugo cyangwa yambaye neza yigendeye ngo ntiyasoroma icyayi kandi yararangije segonderi.”

Urubyiruko rwibutswa kutaba abanenganenzi

Musabyeyezu avuga ko amashuri akwiye guhindura uburyo yigishamo urubyiruko akarushishikariza gukora cyangwa na leta ikabategurira ingando kuko ako kazi banga bavuga ko ari kabi kabahesha akeza.

Ku batangiye bitanga nyuma bakabona akazi keza atanga urugero rwa bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bagizwe abayobozi mu tugari, nyamara baratangiye bakorera ubushake, badahembwa

Ku bijyanye n’urwo rubyiruko usanga rugaragaza ubunyanda n’ubunenganenzi aho bamwe basigaye babita abasongarere(abigize imburamukoro), Umubitsi mukuru w’iryo shyaka Madame Masozera Jacky agaya iyo myitwarire, bityo agakebura urwo rubyiruko.

Madame Masozera yibutsa urubyiruko ko akazi bita agaciriritse kabageza aheza

Avuga ko leta yakoze ibyiza itangiza amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro afasha abantu kurangiza bashobora kwihangira imirimo. Bityo ko n’abiga andi mashami batakabaye bumva ko bazakora mu biro gusa, kuko ubu ibintu byarahindutse ntabwo bakibona akazi nka mbere.

Agira ati

Bakabaye bahera ku mirimo mitoya iciriritse, ariko bizigamira ku buryo bazageza ku rwego rwo gutangiza imishinga iciriritse, cyane ko leta yitaye ku guteza imbere imishinga y’urubyiruko n’abagore biciye muri BDF nubwo iby’imikorere bigoye, ariko birakwiye byibura bavanye amaboko mu mufuka.

Yungamo ko bisaba kwishyira hamwe kuko abishyize hamwe nta kibananira, bagahera ku bushobozi buke baba babonye.

Akomeza avuga ko ubonye ayo mafaranga make yayabika, akizigama ku buryo yagira umushinga ayakoramo nyuma kuko leta yanorohereje ba rwiyemezamirimo bato bashaka gutangira ibikorwa byabo bavanirwaho imisoro.

Igihe cyo gukura amaboko mu mufuka ni iki

Ku bijyanye n’akazi koroheje gahesha umuntu ako hejuru, abaha urugero rw’umukozi azi wakoraga muri banki imwe muri Kigali ari umusekirite, ariko ngo yaje guhera ku mafaranga ahembwa yirihirira haminuza ku buryo ngo ubu ari mu bakozi bayo bo ku rwego rwo hejuru kubera ubwo bwitange yagize.

Asoza agira ati:

Nta gusuzugura akazi kuko ako umuntu yita ko ari kabi kamuhesha akeza.

Ishyaka Green Party rimaze iminsi rihugura urubyiruko mu turere dutandukanye ryongera kurwibutsa gukura amaboko mu mufuka, rugaharanira kwiteza imbere no kuhateza igihugu nyuma yuko rikoze ubuvugizi ku byagakwiye kwitabwaho mu korohereza ba rwiyemezamirimo bashya, bumwe muri ubwo buvugizi bukaba bwarumviswe.

Ntakirutimana Deus