Dr Niyitegeka Theoneste washakaga kuba perezida yafunguwe

Dr. Theoneste Niyitegeka wigeze gushaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu 2003, yafunguwe muri iyi minsi nyuma yo kurangiza igihano.

Mu mwaka 2008, Dr Niyitegeka umuganga by’umwuga yakatiwe igihano cy’imyaka 15 y’igifungo n’urukiko gacaca rwa Gihuma mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.

Urwo rukiko rwamuhamije icyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko nyuma aregera urukiko ko yahawe igihano cyo gufungwa imyaka 15, hashingiwe ku ngingo itagaragaza icyo gihano,

Mu kiganiro yagiranye na VOA avuga ko ibya politiki umuntu yabikora atari umukuru w’Igihugu. Ku bijyanye n’iminereho ye muri gereza avuga ko yari afungiye muri gereza ya Nyakiriba muri Rubavu ahari imbeho nyinshi.

Yongeraho ko ngo harimo icyobo cyitwa Yorudani kirimo amazi yajyanywemo akanakubitirwamo kenshi, bityo agasaba ko cyakurwaho. Yongeraho ko uwinjiye muri iyo gereza agicishwamo.

Ku bijyanye no gukora politiki avuga ko atari ngombwa kuyikora ari umukuru w’Igihugu, kuko ngo atari kamara, ahubwo abanyarwanda bareba ufite ibitekerezo byiza.

Ku bijyanye n’icyaha yakatiwe yakomeje guhakana ndetse akaregera urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye, ubwo rwasomaga urwo rubanza, rwavuze ko ntaho rwahera ruvuga ko ibyo Dr. Niyitegeka yahamijwe ari impaka zishingiye ku rubanza yaciriwe n’urukiko Gacaca rwa Gihuma.

Urukiko rwavuze ko n’ubwo yahamijwe ibyaha mu gaka katagaragara mu ngingo z’itegeko ntaho rwahera rwemeza ko ari impaka zishingiye ku byaha yahamijwe kuko atabasha kugaragaza icyaha cyari kumuhama.

Naho kuba yarahawe igihano cyo gufungwa imyaka 15, hashingiwe ku ngingo itagaragaza icyo gihano, urukiko rwavuze ko Dr. Niyitegeka Theoneste atagaragaza ikindi gihano akwiye kuba yarahawe cyangwa se ngo agaragaze ko hari ikindi kirengangijwe bityo ko atari impaka zivugwa mu irangiza ry’urubanza rwaciwe n’urukiko rwa Gifumba.

Rukundo E.