Impanuka y’indege: Leta yanenze Polisi ishima umusore witanze

Raporo ya leta yasanze abibira mu mazi batarashoboraga gukora igikorwa cy’ubutabazi nyuma yuko indege itwara abagenzi ikoreye impanuka mu kiyaga cya Victoria muri Tanzania.

Abo bibira mu mazi ngo nta mwuka uhagije wa oxygen bari bafite mu bikoresho byabo byo kuwutwaramo by’imyiburungushure (cylinders).

Abantu batari munsi ya 19 barapfuye nyuma yuko indege irohamye muri icyo kiyaga ku itariki ya 6 y’uku kwezi kwa cumi na kumwe.

Iyi raporo yakozwe na minisiteri yo gutwara abantu n’ibintu ya Tanzania itanga ishusho igaragaza amakosa mu kwitegura kw’inzego za Tanzania z’ubutabazi bwihuse ku gushobora guhangana n’ibiza.

Iyi raporo yavuze ko abandi bantu bashoboraga kuba baratabawe iyo ibikorwa by’ubutabazi biba byaratangiye mu buryo bwihuse kurushaho nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ahubwo, itsinda ry’abapolisi bakorera mu mazi ryari rifite ubwato bumwe gusa bw’ubutabazi. Bwageze ahabereye impanuka hashize amasaha ane impanuka ibaye kandi nta bitoro bwari bufite bihagije, nkuko iyi raporo ibivuga.

Iyi raporo igira iti: “Abapilote babiri bari bari imbere mu cyumba batwariramo indege biboneka ko batashoboye gufungura umuryango w’icyo cyumba n’umuryango wo kunyuramo bahunga uri hejuru y’imitwe yabo kubera imbaraga nyinshi z’amazi.

“Iyo haba harahise hakorwa ibikorwa by’ubutabazi, birashoboka cyane ko abandi bantu bari kurokoka”

Iyi raporo ihuje n’ukuntu mbere abaturage bari banenze ibikorwa by’ubutabazi, ariko ntiyahishuye icyateje iyo mpanuka, ivuga ko iperereza rigikomeje.

Ariko, ikirere cyari kimeze nabi – harimo n’imiyaga ikaze ivanzemo imvura n’inkuba – mbere yuko iyo ndege itari iya leta ya kompanyi Precision Air ikorera impanuka mu kiyaga.

Abarobyi ni bo bageze bwa mbere aho iyo mpanuka yabereye, bayobora ibikorwa by’ubutabazi. Mu bantu 43 bari bari mu ndege, abantu 24 ni bo barokotse. Abapilote babiri bayo bari mu bapfuye.

Iyo ndege yari yavuye mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Tanzania, Dar es Salaam, ihagarara i Mwanza nkuko byari kuri gahunda, mbere yuko ikora impanuka mu ma saa moya n’iminota 50 za mu gitondo (7h50) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi, ni ukuvuga saa mbili na 50 (8h50) zo muri Tanzania.

Yari igeze hafi y’ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Bukoba uri iruhande rw’ikiyaga, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.

Bamwe mu bagenzi barokotse bavuze ko uburyo bwari bwakoreshejwe n’iyo ndege nta kibazo bwari buteje kugeza mbere gato yuko ikora hasi, ubwo yanyeganyegaga bikomeye ikibira mu mazi ikoresheje ikizuru cyayo ari na ko ihengamira ibumoso, nkuko raporo yabivuze.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yasezeranyije kongerera imbaraga inzego zikora ibikorwa byo guhangana n’ibiza, nyuma yuko mu cyumweru gishize inama y’abaminisitiri iganiriye kuri iyo mpanuka.

Iyi raporo ni iya mbere mu maperereza atatu yitezwe gutangazwa mu mwaka utaha.

Leta ya Tanzania yahembye umurobyi Majaliwa Jackson kubera ibikorwa bye by’ubutabazi. Yatangaje ko uwo murobyi ari intwari, imuhemba miliyoni 1 y’amashilingi ya Tanzania, ni ukuvuga agera ku 463,600Frw.

Leta ya Tanzania yanamuhembye kumuha akazi mu itsinda ry’ubutabazi no kuzimya inkongi y’umuriro.

Nyuma yo kuvugururwa uru rubuga, Thesourcepost.com yiteguye kubatumikira, yaba amatangazo cyangwa inkuru zanyu zigatambutswa aha. Hamagara 0788518907.