“Umuhungu wa perezida w’igihugu gukinira ikindi birasebeje”

Perezida George Weah n’umugore we Clar Weah (wa kabiri iburyo) hamwe n’umuhungu wabo Tim ukinira ikipe ya USA.

Perezida George Weah wa Liberia yatangaje ko atewe ishema n’umuhungu we, usanzwe ukinira ikipe y’igihugu ya Amerika, bitera impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Weah yatangaje amafoto ari kumwe n’umugore we Clar Weah avuga ko bamaze gusangira ifunguro rya nijoro n’umuhungu wabo Timothy Weah, maze arenzaho ko ari umubyeyi “ufite ishema”.

Perezida George na Clar byari byitezwe ko bajya kuri Ahmad bin Ali Stadium kureba umukino wa Amerika na USA gushyigikira umuhungu wabo uzwi cyane nka Tim nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Tim Weah yatsindiye igitego ikipe ya USA ku mukino wabo wa mbere mu gikombe cy’isi kiri kubera muri Qatar ubwo banganyaga na Wales 1 – 1 mu ijoro ryo kuwa mbere.

Kuba ‘Tim’ akinira Amerika mu gihe se wamamaye mu mupira w’amaguru akanakinira ikipe y’igihugu cye, Liberia, binengwa na bamwe mu gihe abandi babibona ukundi.

Ubwo butumwa George Weah yatangaje kuri Twitter bwavuzweho n’abarenga 1,000. Umwe yamusubije ati:

“Uhagarariye Africa nk’umwe gusa watwaye Ballon d’or ariko utewe ishema n’uko umuhungu wawe akinira indyadya z’iburengerazuba. Nk’umubyeyi zari inshingano zawe kuyobora umuhungu wawe mu gihugu cye. Byarakunaniye, ntacyo kwishimira.”

Undi agira ati: “Kuba umuhungu wa perezida w’igihugu akinira ikindi gihugu birasebeje…Kuba uwo perezida abyishimira nk’ikintu yagezeho birenze igisebo…”

Undi yagize ati: “Iyaba umuhungu we yakiniraga igihugu cye, mwari kuvuga ngo se niwe watumye bamushyira mu ikipe y’igihugu. Ubu yagiye ahandi kwikorera amateka ye, nimureke yibereho…”

Undi nawe ati: “Benshi hano baravuga nk’abavuye kuri Pluto. Hano muri Kenya Divock Origi akinira Ububiligi, si uko yanze gukinira Kenya…Turasetsa cyane.”

‘Ntibyari ngombwa guhitamo’ – Tim Weah ni inde?

Ni umukinnyi w’imyaka 22 wo ku ruhande mu basatira ukinira ikipe ya Lille yo mu Bufaransa, ari naho atuye.

Tim yavukiye i New York muri Amerika aba ari naho akurira kuri nyina Clar Weah uvuka muri Jamaica na George icyamamare muri ruhago ku isi waje kuba Perezida wa Liberia.

Tim, izina rye rikomeza kuza iruhande rw’irya se wabaye rutahizamu wa AS Monaco, Paris Saint-Germain na AC Milan agatsinda ibitego byinshi muri UEFA Champions League mu 1995 akanaba umunyafurika wa mbere watwaye igihembo cya Ballon d’or ya FIFA mu 1996.

Tim Weah yatangaje ko izina rya se “riremereye ibitugu” bye ariko ko azagerageza kuzamura irye nawe. Mu 2018 yabaye umukinnyi wa mbere wavutse mu 2000 wahamagawe mu ikipe nkuru ya USA y’abagabo, ubu amaze kuyikinira imikino igera kuri 25.

Tim, ufite ubwenegihugu butatu, yashoboraga gukinira igihugu cya se, icya nyina, cyangwa Ubufaransa

Tim ariko yashoboraga gukinira ibihugu bine bitandukanye – Ubufaransa (aho atuye), Jamaica (igihugu cya nyina), Liberia (igihugu cya se) – ariko yavuze ko guhitamo Amerika, byari byoroshye.

Asanzwe afite ubwenegihugu butatu, Amerika, Ubufaransa na Liberia, nk’uko bigaragara ku mwirondoro we.

Mu minsi ishize yabwiye Fox News ati: “Birumvikana imizi yanjye izahora ari imizi yanjye, ariko nakuriye muri Amerika. Nabaye hano ubuzima bwanjye bwose.

“Umuryango wanjye n’inshuti zanjye bari hano. Natangiye gukinira ikipe y’igihugu mfite imyaka 12 rero ni nkaho ntigeze ngira andi mahitamo. Rwose ntibyari ngombwa ko mpitamo.”

Tim amaze gutwara ibikombe bitatu bya Ligue 1 mu Bufaransa, bibiri ari kumwe na Paris Saint Germain na kimwe ari kumwe na Lille.