Kamonyi: Hari ubwo imodoka zihinduka nk’ubwato

I Kabuga mu murenge wa Ngamba hari ibikorwa remezo bigoye kubigeraho kubera ko imihanda ihagana yapfuye ku buryo hari aho imodoka zigenda mu mazi nk’ubwato.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umunyamakuru wa The Source Post yaciye mu mihanda ibiri igana muri ako gace. Uwa mbere unyura mu Gacurabwenge- Rukoma ugana i Kabuga biragoye kuwunyuramo ufite imodoka nto kubera imikuku yacitsemo.

Uturuka i Gihara uca ahitwa i Kagina nawo warangiritse ku buryo bamwe bahanyura basenga ngo be kugira icyo baba. Umwe mu bagore wari wagiye kuvoma hakurya y’aho iteme ryasimamye yitabaje imodoka umunyamakuru yarimo kugirango amazi anyura muri uwo muhanda atamutwara.

Undi muhanda ni unyura ahitwa Kamuhanga wo wangijwe n’amakamyo ku buryo ntawe ukiwunyuramo agana i Kabuga.

Ibyo bituma hari abaturuka mu ntara y’Amajyepfo bajya kunyura i Kigali kugirango babashe guca ahitwa Nyabyondo bakomeze bambuke mu bwato mu mugezi wa Nyabarongo kugirango babashe kugera aho i Kabuga.

Aho i Kabuga hari ibikorwa remezo nk’ikigo nderabuzima, kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kabuga n’amashuri atandukanye arimo irya Father Ramon Kabuga TSS usanga hari benshi bashaka kurigana kubera uburyo abaryigaho batsinda ibizamini bya leta, ariko bagaterwa impungenge n’izo nzira zihagana.

Mu gihe cyo gucyura abanyeshuri nabwo ngo usanga sosiyete zifite Imodoka ziganyira kujyayo ku buryo bituma abanyeshuri benshi bajya kunyura mu mugezi wa Nyabarongo.

I Kabuga hari ibikorwa-remezo bitandukanye

Ni n’ikibazo umuyobozi w’iryo shuri Rudahunga Cyiza Edmond Marie avuga ko kibakomereye.

Agira ati “Imihanda itatu yakozwe na Padiri Ramon yarangiritse bityo imodoka zigemura ibyo abanyeshuri barya ziraduhenda kubera imikuku iri mu mihanda ndetse no gutwara abanyeshuri bikaba imbogamizi.”

Yungamo ko imodoka zihagana ziba ari zo mu muhanda, zagera ahandi hari amazi zikaba nk’ubwato, bityo agasaba ko iyo mihanda yakorwa, dore ko ngo ikiraro gihuza intara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo cyari kigiye kubakwa ku mugezi wa Nyabarongo cyaburiyemo ubwo Padiri Ramon wari ugiye kucyubaka yapfaga aguye mu mpanuka y’imodoka.

Umukozi w’ako karere ushinzwe uburezi bw’amashuri yisumbuye, Tekiniki, imyuga ndetse n’ubumenyingiro, Uwamahoro Fidéle, avuga ko hari ibyo bashobora gukora nk’akarere, ariko hari ibyo kadashobora kagakora ubuvugizi.

Muri Nzeri uyu mwaka, ubwo aka karere kagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi w’ako karere Nahayo Sylvère yavuze ko iyo mihanda igiye gukorwa.

Yagize ati “Nayo iri mu mihanda ya feeder road tugiye gukora.”

Nahayo yavuze ko bagiye kwifashisha kampani z’urubyiruko muri icyo gikorwa.

Ati “Mu rwego rwo gutunganya no gusana iyo mihanda dufite uburyo twashyizeho bwo gukoresha kampani z’urubyiruko, mu ikorwa ry’imihanda, zizafatanya n’abari muri VUP.”

Muri ako karere ngo hari kampani esheshatu z’urubyiruko rwize ubwubatsi, ruzahabwa ako kazi. Ibyo ngo biri muri gahunda y’igihugu igamije guha akazi benshi muri bene ruriya rubyiruko.

Yungamo ko imbaraga mu gutunganya bene iyo mihanda zabanje gushyirwa mu itunganywa ry’ibice byihariye byagenewe imiturire muri ako karere.