Murwane no gukemura ibibazo by’abaturage aho kurwana no kubabuza kubivuga-Min Musabyimana

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Musabyimana Jean Claude arasaba abayobozi kurwana urugamba rwo gukemura ibibazo by’abaturage aho kurwana no kubabuza kubigeza ku buyobozi bukuru.

Uwo muyobozi ubwo yahuriraga i Muhanga n’abayobozi batandukanye bo mu ntara y’Amajyepfo baba aba leta n’abikorera kuwa Gatanu tariki 25 Ugushyingo, yagarutse ku ruzinduko Umukuru w’igihugu aherutse kugirira muri iyo ntara n’iy’i Burengerazuba uburyo ngo abaturage bakoze umurongo munini bashaka kumugezaho ibibazo byabo, ibyari ibirori bigasa nk’aho bihindutse umwanya w’ibibazo, bityo abasaba gufata iya mbere mu kubikemura.

Agira ati:

Intambara turwana yo kubabuza kujya kubaza Umukuru w’Igihugu, tuyirwane mbere tubakemurira ibibazo.”

Yungamo ko atari ikintu kigoye. Ati:

“Mu by’ukuri ntabwo ari ibintu bigoye. Nta kibura uretse ubushake, kuko inshingano ya mbere y’umuyobozi ni ugukemura ibibazo by’abaturage. Nicyo cya mbere bashyirirwa mu nshingano cyane cyane muri izi nzego turiho zo kuyobora abaturage.”

Akomeza avuga ko ntawashobora kuyobora abantu udashobora gukemurira ibibazo. Muri rusange ngo harabura ubushake, kubiha umwanya, kubiha agaciro, kubishyiraho umutima no kubikora.

Ku ruhande rw’abayobozi b’Imirenge nk’urwego rwegereye abaturage nabo bavuze ko bagiye guhindura imikorere.

Kabalisa Arsène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba mu karere ka Huye wavuze mu izina rya bagenzi be 101 bayobora imirenge yo mu ntara y’Amajyepfo.

“Ntabwo ari imvugo y’abanyapolitiki ni ibintu bishoboka. Icya mbere twiyemeje gukemura ibibazo by’abaturage, bisanzwe ari n’inshingano dusanganywe kandi kubikemura birashoboka. Birashoboka ko dushobora kubikemurira ku rwego rw’umurenge, ibisaba izindi nzego tukabijyanayo, tukabiherekeza kugeza ubwo bikemuka.”

Yungamo ko gutinda kubikemura Ibyo bibazo haba habayemo uburangare, bityo ngo bagiye kubikosora.

Ati ” Icyo twiyemeje uyu munsi ni ukutongera kurangara ku kibazo cy’umuturage. Ni cyo kintu cya mbere cyihutirwa. Umuturage ufite ikibazo ntacyo wamusaba gukora muri bwa bukene nyakubahwa Minisitiri yadusabye ko twahangana nabwo.

Umuturage utakemuriye ikibazo nawe ntacyo wamusaba gukora kuko arahangayitse, niyo mpamvu twiyemeje ko mu byo dukora byose ari ukubanza tugakemura ibibazo byabo bagatekana, bagatuza noneho tukinjira mu iterambere.”

Ku ruhande rw’abayobozi b’uturere, Umuyobozi w’aka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko bafite gahunda yo gukemura ibibazo by’abaturage no kubateza imbere ku buryo mu myaka itatu buri rugo rwo muri ako karere ruzaba rufite inka.

Akomeza avuga ko nta gutezuka kuri bo.

Ati:

“Tugomba gukemura ibibazo byose bihari, ari ibyo tuzi, ibyo tutazi nabyo tukabaza, ariko ikibazo cyose kikarangira. Gusa bisaba ubufatanye bw’inzego zose.”

Abayobozi bari muri iyo nama

Minisitiri Musabyimana yahuye n’abayobozi barimo Guverineri, ab’uturere n’ababungirije, ba gitifu b’uturere n’ imirenge, abo mu nzego z’abikorera barimo ababahagarariye mu turere, ndetse n’abanyamadini bo muri iyo ntara n’abo mu nzego z’umutekano.

Ntakirutimana Deus