Ufite ibi bimenyetso isuzumishe ibibembe, byandurira mu BUHUMEKERO

Abanyarwanda 30 barwaye indwara y’ibibembe (mu mwaka wa 2021), icyenda bafite ubumuga byabateye, bityo ababona ibimenyetso barasabwa kugana kwa muganga mu rwego rwo gufasha kuyirandura.

Iby’iyi ndwara biratangazwa n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC). Nshimiyimana Kizito ushinzwe kurwanya indwara zifata imyamya y’ubuhumekero zirimo igituntu n’ibibembe muri RBC, avuga ko iyo ndwara hari aho iboneka kurusha ahandi mu Rwanda.

Aho ni mu turere duhana imbibi n’ibihugu bituranye n’u Rwanda bya Tanzania, Burundi na Congo Kinshasa. Mu gihe uturere ari Gisagara, Rusizi, Bugesera, Nyaruguru na Ngoma, habonetse ba barwayi 30 barimo abana babiri.

Mu Rwanda kuba hari abafite ubumuga batewe n’ibibembe bagera hafi kuri 30% ngo ni ikibazo, kuko Ishami rya Loni ryita ku buzima (OMS) rivuga ko abafite ubwo bumuga ubusanzwe byaba byiza bari munsi ya 10% .

Indwara y’ibibembe ni iki? 

Ubusanzwe indwara y’ibibembe iterwa n’agakoko bita Bacille de Hansen. Aka gakoko gakunze kwibasira uruhu ari n’aho ku ruhu hakunze kugaragara ibimenyetso bwa mbere. Ibyo bimenyetso ni ibara rimwe cyangwa menshi bitaryaryata.

Iyo ibibembe bitinze kuvurwa, byangiza imyakura y’ubwonko iri munsi yabwo. Imyakura niyo ituma umuntu abasha kumva ububabare. Iyo yangiritse rero, urwaye akunze gukomereka cyangwa gushya ntabimenye.

Usanga umuntu afite ibisebe mu biganza cyangwa mu birenge, intoki cyangwa se amano byaracitse. Ni indwara ishobora gutera ubumuga..

Indwara y’ibibembe ni indwara yandura, cyakora abanduye bose siko barwara cyangwa se bagaragaza ibimenyetso.
Uwanduye iyo agize ibyago akarwara, ibimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’imyaka 5 cyangwa 20.

Ibibembe biravurwa bigakira; ariko uwahuye n’ingaruka zabyo agomba kumenya uko abana nazo.

Indwara y’ibibembe yibasira uruhu iterwa n’agakoko kari mu muryango umwe n’uw’igituntu, gusa ku bibembe kitwa bacille de Hansen. Uwo Hansen yaavumbuye mu 1873. Ni indwara iri mu zo abantu batitayeho.

Ibimenyetso byayo

Nshimiyimana avuga ko umuntu yakeka ko yanduye ibibembe mu gihe:

Agaragaza ibara rimwe cyangwa menshi yeruruka cyangwa ajya gutukura ataryaryata ku mubiri;

Afite Uduturugunyu ku mubiri.

Agaragaza igisebe cyangwa se ubushye bitababara, cyane cyane mu biganza no mu birenge;

Ni iyo umuntu agira ibinya mu ntoki, mu biganza no mu birenge, agatakaza imbaraga z’ibigohe, izibiganza cyangwa iz’ibirenge

Ababana n’umuntu urwaye cyangwa wigeze kurwara ibibembe nawe agomba kwsuzumisha.

Asaba ubona ibi bimenyetso guhaguruka.

Ati:

“Twifuza ko abantu bumva ibimenyetso byayo, bakihutira kujya kwa muganga ngo basuzumwe hakiri kare birinde ingaruka zayo zirimo ubumuga budakira.”

Yungamo  ati ” Umuntu wese ufite ikibara ku ruhu ryeruruka, kitaryaryata, kimeze nk’ikibibi yihutire kujya kwa muganga. Ni kimwe mu bimenyetso simusiga, yihutire kujya kwa muganga.”

Uko yandura

Indwara y’ibibembe yandura iyo uyirwaye, akorora, yitsamuye, avuga, aririmba. Icyo gihe mu mwuka asohora haba harimo udukoko twanduza ibibembe bityo abawuhemetse mu bihaha byabo hakinjiramo utwo dukoko tukazahava tujya ku ruhu.

Cyakora abanduye bose siko barware kubera ubudahangarwa bw’umubiri buba butandukanye.

Uko bavurwa 

Nshimiyimana avuga ko iyo ndwara abenshi bayizi nk’idakira, ariko ngo iravurwa igakira mu gihe nta bibazo bindi uyirwaye afite; nta bumuga afite no mu gihe yisuzumishije hakiri kare, agafata n’ imiti hakiri kare. By’umwihariko mu Rwanda kuyivuza ni ubuntu.

Imiti yayo inyobwa mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa cumi n’abiri bitewe n’imiterere y’uburwayi ;

Umurwayi ajya kwa muganga rimwe mu kwezi, agahabwa imiti y’ukwezi kose iri mu gapfunyika kabugenewe ;

Uko umurwayi agiye kwa muganga, umuti wa mbere wo mu gapfunyika awunywera imbere ya muganga, isigaye akajya ayinywera mu rugo.

Uko indwara ihagaze mu Rwanda

U Rwanda ngo ruri mu nzira nziza zo kurandura iyo ndwara, kuko Ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS) rivuga ko biba ari ikibazo cyane iyo abanduya iyo ndwara bageze ku muntu umwe ku bihumbi 10 mu gihe cy’umwaka.

Nshimiyimana avuga ko u Rwanda rumaze iminsi ari 0,03 bityo ruri mu nzira nziza zo kuyirandura.

Ku bijyanye n’ibikorerwa abaturage mu rwego rwo kuyibarinda, Madamu wimbabazi Illumine ushinzwe gukurikirana indwara y’igituntu n’ibibembe mu bitaro bya Kibungo avuga ko ahitwa i Jarama habonetse ikibazo cy’ubwo bwandu, bityo bakaba hari icyo bari gukora.

Ati ” Dukora ubukangurambaga, twiigisha abarwayi ndetse kuri bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro no ku bitaro, tukababwira ibimenyetso by’iyo ndwara  ko mu gihe babibonye bajya kwisuzumisha kwa muganga.”

Ku rwego rw’Isi iyi ndwara yanduye abantu basaga ibihumbi 140 mu mwaka wa 2021.