Dr Nsanzimana yagizwe Minisitiri

Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yagize Dr Nsanzimana Sabin Minisitiri w’Ubuzima.

Uwo mugabo abenshi bita umuhanga yibukirwa ku rugamba yarwanye mu gihe cya COVID-19. Icyo gihe yari umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC).

Nyuma yaje guhagarikwa, ndetse bitangazwa ko ari gukorwaho iperereza kuko ngo hari ibyo yagombaga kubazwa, nk’uko byari biri mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki ya 07 Ukuboza 2021.

Tariki ya 03 Gashyantare 2022 yaje gusubizwa mu nshingano agirwa umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubuvuzi no kwigisha ku rwego rwa kaminuza cya Butare (CHUB).

Icyo gihe yari nk’amahirwe asekeye intara y’Amajyepfo kuko Guverineri wayo yajyaga akunda kumwifashisha mu gusobanura ibijyanye n’ubuzima.

Tariki 28 Ugushyingo 2022, yagizwe Minisitiri w’Ubuzima asimbuye Dr Daniel Ngamije wari wasimbuye kuri uwo mwanya Dr Diane Gashumba wavanwe kuri uwo mwanya azize kutanoza ibyo kwirinda Covid-19, aho umukuru w’Igihugu yavuze ko hari uko yabeshye ku myiteguro yayo.

Umukuru w’Igihugu kandi yashyizeho Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubuzima. Izo nshingano zahawe Dr Yvan Butera wasimbuye Dr Col Tharcisse Mpuga wagizwe umuyobozi mukuru w’ikigo cy’ubuvuzi no kwigisha ku rwego rwa kaminuza cya Kigali (CHUK).

Ntakirutimana Deus