Umuti urambye mu gukemura ibibazo bya Congo mu mboni z’Umukuru w’u Rwanda

Umukuru w’ u Rwanda Paul Kagame asanga ibibazo by’umutekano muke bikomeje kwigaragaza muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) byakemuka.

Avuga ko icyatuma bikemuka ari ugukemura impamvu-muzi zitera intambara mu gice cy’uburasirazuba bwa Congo n’umutekano muke mu karere ari wo umuti urambye w’icyo kibazo gikomeje gutuma abatari bake bicwa abandi bakava mu byabo ndetse n’ubucuruzi bukadindira.

Umukuru w’u Rwanda na bagenzi be bayobora ibihugu byo mu karere bitabiriye biciye mu ikoranabuhanga ( kuri bamwe), inama igamije gushakira umuti ikibazo cy’intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iri kubera i Nairobi muri Kenya ku nshuro ya gatatu.

Ni ibiganiro biyobowe n’Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba bigahuza Leta ya Congo n’imitwe yitwaje intwaro iyirwanya, ariko uwa M23 utangaza ko utatumiwe.

Abicishije mu ikoranabuhanga, Umukuru w’u Rwanda yavuze ko bitari bikwiye ko iki kibazo kimara hafi imyaka 30 kitarakemuka.

Ati:

Impamvu y’ibanze ituma aka kaga katarangira, ni ukunanirwa gushyira mu bikorwa imyanzuro myinshi yagezweho ku nzego zitandukanye no mu bihe binyuranye mu myaka ishize.

Yungamo ko yizera adashidikanya ko ubu noneho ubu bushake buza gutanga umusaruro mwiza.

Ubwo umutwe umwe witwaje intwaro muri Congo wabyutsaga umutwe byitaweho cyane ku rwego mpuzamahanga. U Rwanda rushyigikiye umuti urimo gushakwa n’ibihugu by’akarere ndetse n’uburyo bwashyizweho kugira ngo harengerwe ubuzima bw’abantu mu burasirazuba wa Congo, ndetse ikibazo kidakomeza kototera ibihugu bituranye na Congo birimo n’u Rwanda.

Kagame akomeza avuga ko igikenewe uyu munsi kurusha ikindi gihe cyose ari ubushake bwa politiki buhamye bwo gushyira mu bikorwa ibyemezo byo ku rwego rw’akarere, by’umwihariko ibiva mu biganiro bya Nairobi biyobowe n’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’iby’umuryango wa Afurika yunze Ubumwe biyobowe n’umuhuza Perezida Joao Lorenco wa Angola.

Gusa ngo gukemura iki kibazo bigomba guhera mu mizi yacyo kugira ngo haboneke umusaruro.

Ati:

Ibyo bigomba kujyana no gukemura burundu impamvu-muzi z’umutekano muke kuko ari byo bizaba itandukaniro nyaryo mu gukemura ibibazo by’umutekano muke muri Congo no mu bihugu by’ibituranyi. Uburyo buriho bwashyizweho n’abayobozi mu karere ndetse n’ibyemezo byafashwe mu cyumweru gishize mu nama ya Luanda ni amahirwe yo kugera ku gisubizo kirambye. Biri mu nyungu zacu twese rero gukomereza aho aho kugirango ikibazo gimomeze kuba karande. Aha ndabizeza umusanzu w’u Rwanda mu gushaka umuti urambye.

Uretse Kagame, Alabakuru b’ibihugu bya Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’abahagarariye ibihugu bya Tanzania na Sudani y’epfo na bo bitabiriye iyi nama bifashijwe ikoranabuhanga, mu gihe uw’u Burundi Evariste Ndayishimiye ari nawe uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri iki gihe we wari i Nairobi imbonankubone kimwe n’uwa Kenya William Ruto.

Ibyo biganiro kandi byitabiriwe n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari Huang Xia, indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye, iz’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’abadipolomate b’ibihugu byatumiwe.

Inkuru The Source post ikesha RBA