Abasaga 400 bahitanwa n’igituntu, Kigali ku isonga mu bandura

Buri mwaka u Rwanda ruhomba abantu 430 bahitanwa n’indwara y’igituntu. Ni indwara igaragara cyane mu karere ka Nyarugenge mu mirenge yegereye Nyabugogo.

Iyi ndwara ariko ngo igenda igabanuka nkuko byemezwa na Dr Yves Habimana Mucyo, umukozi ushinzwe igituntu cy’igikatu mu ishami rishinzwe kurwanya igituntu mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuzima (RBC).

Iyo ndwara yandura iterwa n’agakoko gato cyane mu rurimi rw’igifaransa, kitwa « Bacille de Koch »

Uyirwaye iyo akorora , acira, yitsamuye cyangwa avuga yohereza udukoko tw’igituntu mu mwuka abantu bahumeka. Bityo abawuhumetse bashobora kuyandura. Utwo dukoko twibasira ahanini ibihaha ariko dushobora gufata n’indi myanya y’umubiri.

Iyo ndwara ngo yafata buri wese, ariko ikaba umwihariko ku byiciro birimo abana bari munsi y’imyaka 5, ababana n’ubwandu bwavirusi itera SIDA, abantu bafite izindi ndwara zigabanura ubwirinzi bw’umubiri (diyabete,kanseri,…..) ngo bakunze kurwara igituntu iyo bahumetse umwuka urimo utwo dukoko.

Uko imibare ihagaze mu Rwanda

Dr Habimana avuga ko hagati y’abantu 56-58 mu bihumbi 100 aribo banduye iyo ndwara mu Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022 usoza muri Kamena 2022.

Ni imibare ariko ngo yagabanutse kuko mu 2005-2006 hari abarwayi 110-120 mu bihumbi 100.

Ku bijyanye n’igituntu cy’igikatu nabwo ngo ubu ni 32 ( mu mwaka 2021-2022) mu gihe mu myaka 2019 bari hafi 100.

Kimisagara, Biryogo byo muri Kigali ku isonga 

Dr Habimana avuga ko Umujyi wa Kigali ari wo uri ku isonga mu kugira abarwayi benshi b’igituntu n’ab’igikatu muri rusange.

Akurikije imibare avuga abarwayi b’igituntu cy’igikatu baboneka muri uwo mujyi bangana na 50-60% by’abo kuri urwo rwego baboneka mu gihugu hose.

Ku gituntu muri rusange na none ngo Kigali yihariye hagati 30-35%. Mu gihugu hose abarwayi bahari banafata imiti ni 5500. Ni mu gihe ariko ishami rya Loni rishinzwe ubuzima (OMS) rivuga ko u Rwanda rubona abarwayi bagera kuri 70% by’abagombye kuboneka kuko ngo bakwiye kuba ibihumbi birindwi, bityo Dr Habimana akavuga ko bakiri gushakisha ukuri kwabyo.

Ku bijyanye no kuba yiganje i Kigali, Dr Habimana asobanura ibyo akeka byabitera nubwo atabyemeza 100 ku rindi.

Ati:

Ugendeye rero ku buzima n’imibereho y’abantu bo muri Kigali, umuntu ashobora kurwara ariko kubona umwanya wo kujya Kwivuza bikamufata igihe. Uko atinda rero niko akomeza kwanduza abandi. Ikindi noneho iyo urebye icyiciro cy’abantu bakunze gufatwa cyane n’iyo ndwara,nko mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge uzabasanga hafi ya Nyabugogo, imirenge cyangwa utugari twegereye Nyabugogo.

Yungamo ko ugiye ku bigo nderabuzima byo mu karere ka Nyarugenge nka Cor unum kwa Nyiranuma Kimisagara na Biryogo ndetse na Kabusunzu usanga hari abarwayi benshi.

Iyo mibare igaragara muri ako gace karimo abantu bashobora kuba babana mu nzu ari benshi, bafite imirire igoye kuri bamwe, ndetse bamwe bakora imirimo ishobora guca intege cyane umubiri, bitandukanye n’abatuye ahandi bisanzuye bafite n’ibindi bibaranga bitandukanye n’iby’abatuye aho hagaragara imibare iruta iy’ahandi.

Tekiniki ya mudahusha

Dr Habimana anasobanura ko u Rwanda rwahinduye tekiniki yakoreshwaga mu gusuzuma iyo ndwara, aho mu basuzumwe hashobora kuboneka mo hagati ya 49-60% by’abarwayi bacyo, ubu ngo uburyo bukorehwq bwabona kugeza ku kigero cya 98%. Ibyo ngo bituma abarwayi baboneka ari benshi ndetse bataragera ku rwego rwo kuremba, bityo bagatangira kwitabwaho hakiri kare, bakavurwa bagakira.

Agaragaza kandi ko bakunze kugira ikibazo cy’abatinda kwivuza, bagera kwa muganga bararengeranye bityo iyo ndwara ikabahitana bakijya ku miti.

Ese ni indwara ihangayishije?

Igisubizo cya Dr Habimana ni yego, kuko ngohari abo ikigaragaraho. Ikindi ngo nubwo ivurwa igakira ariko abantu 430 bahitanwa nayo ngo si bake.

Agira ati:

Ntabwo wakwicara ngo utuze iyo ndwara igihari, hari abakiyandura nubwo bakira iyo bavuwe hakiri kare.

Uko umuntu amenya ko ayirwaye

Ikimenyenyetso cy’ingenzi ngo nii inkorora igejeje cyangwa irengeje ibyumweru bibiri. Gusa umurwayi ashobora kugaragaza Ibindi bimenyesto birimo :

Kugira umuriro, kubira ibyuya cyane cyane n’ijoro, kugira ikizibakanwa, kunanuka, umunaniro, kubabara mu gatuza no gucira rimwe na rimwe igikororwa kivanze n’amaraso.

Ubonye ibyo bimenyetso ngo ajya kwa muganga agatanga ibikororwa bibiri bigapimwa; icya mbere ku munsi yisuzumishijeho, ikindi akagitanga umunsi ukurikiyeho mu gitondo kare bigapimwa muri laboratwari.

Ku bijyanye no kuvurwa ngo kirakira, iyo kimenyekanye hakiri kare kandi umurwayi agahita atangira imiti, akayinywa neza mu gihe cyagenwe na muganga.

Imiti y’igituntu inyobwa buri munsi imbere ya muganga cyangwa se undi muntu wabihuguriwe. Nyuma y’ibyumweru bibiri cyangwa bitatu umurwayi anywa imiti ye neza, aba atakibasha kwanduza abo babana.

Dr Habimana avuga ko mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara, abarwaye igituntu bagomba kunywa imiti yabo neza kugirango badakomeza kuyikwirakwiza banduza abandi.

Ababana n’umurwayi wayobagomba kwisuzumisha bose harimo n’ abana batarengeje imyaka itanu.

Mu zindi nama ni uko buri wese akwiye gutega kuboko ku munwa no ku mazuru mu gihe akorora. Abantu bagomba kandi gufungura buri munsi amadirishya y’inzu igihe kinini gishoboka.

Ntakirutimana Deus