Naterwa ubwoba no gupfa aho guterwa isoni no gutwara agakingirizo- Muramira

Bamwe mu batuye mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo bavuga ko baterwa isoni no gutwara agakingirizo, kuko abo bashakanye bakababonanye batakiranuka, ni mu gihe bagirwa inama yo guhitamo ubuzima aho guhitamo urupfu.

Abiganjemo urubyiruko bo muri uwo murenge bitabiriye ku bwinshi, imurikabikorwa ku bukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’imyororokere no kwirinda Virus itera SIDA, ababwitabiriye, ryateguwe n’ihuriro ry’Imiryango igamije gukumira icyorezo cya SIDA no kurengera ubuzima  (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS and Health Promotion (RNGOF on HIV/AIDS & HP), ryahabareye mu cyumweru gishize.

I Bumbogo kimwe n’ahandi mu Rwanda hagaragara abanduye virusi itera Sida, kuko mu bantu 53 bayipimiwe muri icyo gikorwa habonetsemo umwe wayanduye nkuko byagaragajwe n’abaganga basuzumye abahatuye.

Bumwe mu buryo bwo kwirinda icyo cyorezo, harimo gukoresha agakingirizo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Gusa hari bamwe mu bahatuye bavuga ko batatkwitwaza agakingirizo kuko ngo bibatera isoni.

Umwe mu bagabo utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko atakwitwaza agakingirizo kuko uwo bashakanye akamubonanye yamwita indaya. Akomeza yibaza aho yakabika, akibaza umugore we agasanze mu mufuka.

Bamwe mu bagor bo muri uwo murenge bavuga ko bidakwiye ko abagabo babo bitwaza agakingirizo kuko ngo ntacyo baba babuze mu rugo.

Iyo myumvire ya bamwe mu batuye uwo murenge ntabwo ikozwa umugowe wa Nyirimana Jean Baptiste umugabo w’imyaka 38 ufite abana batatu barimo n’uwo yabyaranye n’umugore batabana uyu munsi.

Nyirimana yibutswa agakingirizo n’umugore we uko avuye mu rugo

Nyirimana utuye mu Mudugudu wa Nyagasambu, Akagari ka Nyagasozi mu Murenge wa Bumbogo avuga ko iyo agiye kuva mu rugo umugore we amwibutsa kwitwaza agakingirizo.

Agira ati” Anyibutsa kwitwaza agakingirizo ngo ntazamuzanira ‘ibirwara’ kuko akeka ko njya kureba umugore twabyaranye imfura yanjye y’imyaka 12.”

Ibyiza by’agakingirizo ngo byaciye mu myanya y’intoki abana babiri ba Mukamuganga Pauline, uwo mubyeyi w’imyaka 75 y’amavuko avuga ko abonye umwana we afite agakingirizo yamwita intwari ahereye ku byamubayeho.

Mukamuganga Pauline avuga ko yari kuba atekanye iyo abana be n’abuzukuru be bakoresha agakingirizo

Mu bana afite ngo harimo abakobwa babiri babyariye mu rugo, umwe apfusha umwana we, undi abyara impanga ebyiri nazo zaje kubyarira mu rugo zifite imyaka 15. Uyu munsi ngo arwana no kwita kuri abo buzukuruza be mu bushobozi buke afite. Avuga ko iyo bakoresha agakingirizo hatari kuvuka ibyo bibazo.

Agira ati “ Njyewe rwose umwana wanjye nabonana agakingirizo namwita intwari, kuko urumva iyo abakobwa banjye bakamenya bakagakoresha ntabwo baba barabyariye mu rugo ngo n’abuzukuru nabo babyare bakiri abangavu.”

Kuba hari abaterwa ipfunwe no gutwara agakingirizo ngo ntibyari bikwiye, kuko ngo Sida igihari kandi abantu bakenewe guhabwa amakuru yo kuyirinda. Ni ibyemezwa n’Umuyobozi w’ihuriro RNGOF on HIV/AIDS & HP, Muramira Bernard.

Yibutsa abatuye Bumbogo ko Sida ntaho yagiye nubwo Isi imaze igihe ihugiye mu guhangana na COVID-19, asaba abaturage kuyirinda.

Agira ati “Naterwa ubwoba no gupfa aho guterwa isoni no gutwara no gukoresha agakingirizo.”

Muramira Bernard avuga ko guhabwa serivisi z’ubuzima ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu

Avuga ko bakorana n’imiryango 138 hirya no hino mu turere igomba kwibutsa abaturage ko Sida ntaho yagiye.

Ati “Barabizi cyane ko bagomba guha abaturage ubutumwa ko SIDA igihari kandi ko nta muti nta rukingo. Umuti wonyine uhari ni ugukoresha agakingirizo kuwananiwe kwifata. Ni bwo buzima duhoramo kwibutsa abanyarwanda kwirinda indwara.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buvuga ko abaturage bakwiye kugira amatsiko ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakana ibigo nderabuzima n’ahandi hose hatangirwa amakuru y’ubuzima bw’imyororokere.

Banamwana Yvonne, ushinzwe ibarurishamibare mu serivisi zishinzwe ubuzima muri aka karere agira ati “ Abaturage nibagane izo serivisi bahabwe amakuru akwiye ku buzima bw’imyororokere, barindwe ibihuha, bamenye ko bagomba gukora imibonano mpuzabitsina ikingiye, nibyo bizaturinda ibyo bibazo by’abatwara inda zitateguwe.”

Banamwana Yvonne avuga ko Sida igihari kandi yica

Ku ruhande rw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima, Karamage Eliphaz, ushinzwe ubuzima bw’ingimbi n’abangavu muri icyo kigo, asaba ababyeyi gukangurira abana babo kugera ahatangirwa serivisi z’ubujyanama mu buzima bw’imyororokere kuko zitangirwa ubuntu. Yibutsa ko sida ntaho yagiye, ari urugamba bagihanganye narwo, bityo ko guhangana na COVID-19 bidakwiye kubibagize kuyirinda.

Karamage, uwa kabiri uturutse ibumoso avuga ko serivisi z’ubuzima bw’imyororokere zitangwa mu gihugu hose ku buntu

Mu mwaka ushize abangavu 19,701 bo mu gihugu barabyaye, hagati ya Mutarama n’Ukuboza 2020 nkuko byatangajwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango (Ministry of Gender and Family Promotion-MIGEPROF). Imibare yatangajwe n’akarere ka Gasabo ni uko abangavu 420 batewe inda zitateguwe mu mwaka 2020-2021.

 

Image
HDI mu imurikabikorwa yatanze ubujyanama
Urubyiruko rweretswe ku bwinshi ikoreshwa ry’agaklingirizo

  

 

Uko agakingirizo k’abagore kambarwa

    

Muramira asura ahamurikirwaga ibikorwa

Nyirasafari yarenze imyumvire yo guterwa isoni no gutwara agakingirizo
Nyirimana yibutswa kenshi kwitwaza agakingirizo

 

Bamwe mu bayobozi bitabiriye imurikabikorwa ryabereye i Bumbogo

Deus Ntakirutimana

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *