Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba Leta kubakemurira ibibazo bibugarije mu myigire

Abarezi bigisha banayobora mu nashuri yigamo abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko icyo cyiciro cyugarijwe n’ibibazo birimo ubuke, bw’abarimu bafite ubumenyi bwo kubitaho, ubw’ibikoresho n’ubw’ibikorwaremezo bibafasha, bityo bagasaba leta kubafasha ngo ibyo bibazo bikemuke.

Ibibazo birimo ibi babigejeje ku nzego zitandukanye zirimo Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe uburezi bw’ibanze, inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD) n’abafatanyabikorwa batandukanye , hari mu nama yabahuje kuwa Gatanu tariki 16 Ukuboza 2021 yari yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona, (Rwanda Union of the Blind-RUB)

Umwe mu barimu bafite ubumuga bwo kutabona, unigisha mu ishuri ribitaho rya HVP Gatagara mu karere ka Rwamagana, Vuguziga Innocent avuga ko bugarijwe n’ibibazo bikwiye gukemuka.

Agira ati “ Mu burezi bw’abafite ubumuga bwo kutabona, ahakwiye kongerwamo imbaraga nyinshi ni ukongera amashuri kuko dufite amashuri make cyane, ndumva dufite ane ku rwego rw’abanza  n’atatu ku rwego rw’ayisumbuye.”

Vuguziga avuga ko usanga hari amashuri adafite ibikoresho bifasha abafite ubwo bumuga mu myigire, nta bumenyi kuri bamwe mu barimu n’ibindi. Bityo asanga leta ikwiye kwigisha umuryango nyarwanda kwakira no kwita kuri icyo cyiciro.

Ati “Dukeneye kandi ko umuryango nyarwanda udufasha kumva ko abafite ubumuga bwo kutabona bakeneye kwiga kandi bakagera kure bakiteza imbere, igihugu ndetse no ku rwego rw’abaherwe bakomeye.

Ibibazo bibugarije kandi binagaragazwa na bamwe mu bayobozi b’amashuri y’uburezi budaheza. Madame Niyitegeka Pascasie ayobora Urwunge rw’amashuri rwa ruherereye mu murenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo. Avuga ko ari shuri ryifite abanyeshuri 1202 barimo abafite ubumuga 111, mu gihe abafite ubwo kutabona ni babiri.

Agira ati “Imbogamizi duhura nazo dusaba ko ikigo gishinzwe uburezi cyazigaho, ni ukuba tudafite abarimu b’umwuga, bashobora gufasha bariya bana. Mu nshingano za minisiteri y’uburezi harimo guhugura abarimu ku buryo buhoraho, ariko amahugurwa ni amahugurwa, bigaragara ko wa mwana akeneye umwarimu wabyize mu buryo bwihariye, yarize inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona ngo amufashe kuba yatsinda koko.”

Akomeza agira ati “Iya kabiri ni imfashanyigisho kuko ibyo bitabo ntibihari, ni ugukoresha ibyo bitabo bisanzwe umwana akumva akaba yanasobanurirwa, nta byihariye, ariko hari bike twabonye bya Andika Rwanda byanditse mu nyandiko y’abafite bwa bumuga bwo kutabona, ariko nabyo ni bike twakomeje gusaba ko twafashwa. Hakenewe kandi ibyuma bifata amajwi[recoders] kuko byabunganira.”

Avuga ko inyandiko y’abafite ubumuga bwo kutabona isanzwe yigishwa mu mashuri makuru na kaminuza, cyane mu biga ibijyanye n’uburezi, yanajyanwa mu mashuri yisumbuye, kuko abiga za kaminuza batigisha mu mashuri abanza, kandi haba hari abafite ubwo bumuga bakeneye kuyigishwa no kuyigishamo.

Bamwe mu bana bafite ubumuga bwo kutabona bahura n’ibibazo byinshi

Ku ruhande rw’abafite ubwo bumuga basaba leta ko yagira icyo ikora. Dr Donatilla Kanimba, umuyobozi Nshingwabikorwa Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’abatabona, (Rwanda Union of the Blind-RUB), abokomozaho.

Agira ati “ Imbogamizi zo ziracyahari kuko uburezi budaheza, ntabwo burashobora gukwira hose. Kugeza ubu abafite ubumuga bwo kutabona baracyiga mu mashuri y’abafite ubwo bumuga, ntabwo navuga ko bidakwiye kuko niho babona ibikoresho byose; bivuga ngo iki gikorwa cy’uburezi budaheza ntabwo kirashoboka neza mu Rwanda.

Ibikoresho bya ngombwa ngo babashe kwigana n’abandi nta bihari, abarimu babigisha ntabwo bafite ubumenyi butuma bashobora kubigisha, no kuba bashobora kubafasha kumva bisanga hamwe n’abandi ku buryo n’uwaba yarabonaga akaza gutakaza ubushobozi bwo kureba usnaga akenshi bahita bahagarara kwiga bakaguma mu rugo.

Ibyo ngo bibagiraho ingaruka ni ukwiheba, gusubira inyuma mu myigire, uwari umuhanga ugasanga atangiye gutsindwa, akenshi bigatuma bava mu ishuri, ejo habo hakaba ikibazo ku babuze ubushobozi bwo kubishyurira mu mashuri y’abafite ubumuga.

Dr Kanimba asaba leta gukomeza gukora byinshi mu kubitaho

Kanimba akomeza avuga ko asaba ababyeyi gukomeza gufata abo bana nkuko bafata n’abandi bose, turasaba  leta gushyiraho uburyo bwo guhugura abo babyeyi kugirango basobanukirwe ikibazo umwana aba agize bamenye n’uburyo bwo kumwitaho.

Asaba leta y’u Rwanda guhagurukira ibyo bibazo bagaragaje, ikabafasha nkuko ngo yabafashije muri byinshi.

Yaba abarezi n’abayobozi mu mashuri ndetse na RUB bemeza ko hari byinshi leta yakoze mu guteza imbere uburezi bw’abafite ubumuga by’umwihariko abafite ubwo kutabona. Ku ruhande rwayo yemeza ko hari byinshi ibahishiye.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe uburezi bw’ibanze ,Dr Mbarushimana Nelson agira ati “ Mu by’ukuri nabo bafite uburenganzira ku burezi, nka REB dufite ishami rifasha mu kubategurira integanyanyigisho. Turi gutegura integanyanyigisho zacu, hazi izizaboneka mu kwa mbere.

Dr. Nelson Mbarushimana asezeranya ko Leta itazahwema kwita ku bibazo by’abafite ubumuga butandukanye

Avuga ko bari gukora ibyitwa (digitalization) uburyo bwo gufata integanyanyigisho, bakazishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga, ku buryo ufite ubumuga  yifashishisha mudasobwa akabasha kumva ibyo mwarimu avuga, kureba ibyo avuga, ndetse agakoresha uburyo bw’inyandiko y’abafite ubumuga.

Akomeza avuga ko nk’urwego rushinzwe gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’uburezi budaheza biciye muri Minisiteri y’Uburezi ubu hubakwa amashuri yorohereza abafite ubumuga, ndetse n’atarimo ubwo buryo akaba agenda abushyirwamo.

Asaba kandi ababyeyi kugaragaza abana babo bafite ubumuga bakajyanwa ku ishuri, ubuze ubushobozi akabigaragaza agafashwa, akibutsa ko hari ibihano bigenewe abatabyubahiriza.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *