Urukiko rwo mu Bufaransa rwakatiye Muhayimana imyaka 14 y’igifungo

Urukiko rwa rubanda mu Bufaransa rwakatiye Muhayimana Claude wari ukurikiranweho uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi, imyaka 14 y’igifungo, mu gihe ubushinjacyaha bwari bwamusabiye imyaka 15.

Ni icyemezo cyatangajwe n’urwo rukiko mu ijoro ryo kuwa 16 Ukuboza 2021, mu rubanza rwatangiye kuburanishwa tariki 22 Ugushyingo 2021.

Mu iburanisha, abatangabuhamya bamushinje gutwara interahamwe mu modoka yazigezaga ikanazivana aho babaga bagoye kwica abatutsi. Ni uruhare ahakana akavuga ko yahatiwe gutwara iyo modoka, ndetse ko n’ababyangaga bicwaga, ariko abatangabuhamya baviye babihakana. Yari akurikiranweho kuba umufatanyacyaha watanze ubufasha bwa ngombwa ngo jenoside ikorwe ndetse n’icyaha cyibasiye inyokomuntu, ibyaha yakekwagaho gukorera mu yahoze ari Perefegitura Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi

Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo CPCR yamutangiraga ikirego mu 2013.

Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishwa ijisho.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba, Urukiko rurarusubika kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.

Muri rusange imanza 30 z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni zo ziri mu nkiko z’u Bufaransa.

Abandi baburanishirijwe muri icyo gihugu barimo Pascal Simbikangwa wahoze ahagarariye Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda, wakatiwe imyaka 25. Hari na Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994, bakatiwe igifungo cya burundu .

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *