Iyo ubuze icyo ushaka ukunda icyo ufite-Perezida wa Ibuka avuga ku myaka 15 yasabiwe Muhayimana

“Nta kundi, tuzabyakira nkuko dusanzwe n’ubundi twihanganira ko twabuze abantu bacu, nta kundi twabigenza nyine iyo ubuze icyo ushaka ukunda icyo ufite, tuzabyihanganira ariko ntabwo tuzaba tunyuzwe nubwo butabera, ni nkaho nta buzaba bubaye”, ni amagambo yatangajwe na Perezida wa IBUKA mu karere ka Karongi nyuma yuko ubushinjacyaha bisabiye imyaka 15 y’igihano, Muhayima Claude uburaniraga muri icyo gihugu ku byaha bya jenoside.

Muhayimana ari kuburanira mu rukiko rwa rubanda mu Bufaransa guhera tariki 22 Ugushyingo, biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira tariki 17 Ukuboza 2021. Ku munsi w’ejo ubushinjacyaha bwamusabiye imyaka 15 y’igihano. Ni Muhayimana buvuga ko ari umuturage usanzwe ariko wabonye igihe cyo kwidegembya muri jenoside, nyamara abatutsi baricwaga; batemerewe kugenda.

Perezida wa Ibuka muri Karongi aganira n’itangazamakuru yavuze ko mu gusabira ibihano uyu uregwa hirengagijwe byinshi mu byo we ubwe yakoze ndetse n’uburemere bwabyo, ariko kandi akanahamya ko n’ibyo akurikiranyweho ubwabyo atari ubintu byoroshye kuko byatwaye ubuzima bw’inzirakarengane, ko igihano yasabiwe uretse no kuba giciriritse ngo ni nkaho ntacyo.

Avuga ko basanga icyo gihano yasabiwe n’ubushinjacyaha ari nkaho ntacyo bahereye ku buremere bwa jenoside n’uburemere yakoranwe. Gusa asigaranye icyizere cyuko umucamanza ashobora kukijya hejuru nubwo ngo ashobora no kukijya hasi.

Yungamo ariko ko igihano yahabwa icyo ari cyo cyose atagarura ababo babuze, agasaba ubutabera gutanga ibihano bijyanye n’ibyaha umuntu aba ashinjwa. Ni muri urwo rwego asaba abarokotse jenoside kuzihanganira igihano azakatirwa.

Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo CPCR yamutangiraga ikirego mu 2013.

Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishwa ijisho.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba, Urukiko rurarusubika kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.

Muri rusange imanza 30 z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni zo ziri mu nkiko z’u Bufaransa.

Abandi baburanishirijwe muri icyo gihugu barimo Pascal Simbikangwa wahoze ahagarariye Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda, wakatiwe imyaka 25. Hari na Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994, bakatiwe igifungo cya burundu .

Ntakirutimana Deus

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *