Ntacyo nagusubiza-Umucamanza asubiza Muhayimana

Muhayimana Claude, umunyarwanda uri kuburanira mu Bufaransa yabaye nk’utakambira abagize inteko y’ urukiko rw’i Paris ari kuburaniramo ngo ruce inkoni izamba ku byaha atahwemye kugaragazamo ko ari umwere, nyamara ubushinjacyaha n’abahagarariye inyungu z’abarokotse jenoside nabo ntibahwemye kugaragaza ko ibyaha ashinjwa yabikoze.

Muhayimana unafite n’ubwenegihugu bw’u Bufaransa yahawe mu 2010, yahawe umwanya wo kwiregura ku byaha ashinjwa birimo ibyibasiye inyoko muntu n’icyo kuba umufatanyacyaha muri jenoside. Uwo mugabo w’imyaka 60 y’amavuko yavuze ko yahatiwe gutwara imodoka mu gihe cya jenoside, kuko abandi bagerageje kubihakana ngo bagiye bicwa. Ni mu gihe abamushinja bavuze ko ntawabimuhatiye, ndetse bagasobanura ko ntawigeze yicwa kuko yanze gutwara iyo modoka.

Muhayimana ubwo yireguraga yabwiye abacamanza ko ari umwere, ndetse ko yakoze byinshi abikorera abatutsi yahishe. Akomoza ku cyo guhatirwa gutwara imodoka yasabye abacamanza ko bakwishyira mu mwanya we, aho yagize ati ” Ari mwe mwari gukora iki?” Nyuma y’ayo magambo yakomeje kuba nk’utakambira perezida w’iburanisha wamubwiye ko ntacyo yamusubiza.

Muri uru rubanza nubwo perezida w’iburanisha aba afitemo umwanya munini, ariko agendera ku byagaragajwe n’abagize inteko iburanisha baba bagizwe n’inyangamugayo zitorwa mu baturage 9 n’abacamanza b’abanyamwuga 3. Iyo urubanza rupfundikiwe abo 12 bafata umwanya bakiherera bakareba; biciye mu bibazo basubiza niba ukekwa ari umwere cyangwa ari umunyabyaha, nyuma perezida w’iburanisha agatangaza igihano uregwa akatiwe mu gihe basanze ibyaha bimuhama.

 

uhayimana w’imyaka 60 y’amavuko yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo CPCR yamutangiraga ikirego mu 2013.

Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishwa ijisho.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba, Urukiko rurarusubika kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.

Muri rusange imanza 30 z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni zo ziri mu nkiko z’u Bufaransa.

Abandi baburanishirijwe muri icyo gihugu barimo Pascal Simbikangwa wahoze ahagarariye Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda, wakatiwe imyaka 25. Hari na Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994, bakatiwe igifungo cya burundu .

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *