Kimwe mu bigaragaza ko ntigeze ngirira urwango abatutsi ni uko umugore narongoye ari we-Muhayimana

Muhayimana Claude, Umunyarwanda uri kuburanira mu Bufaransa ku byaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, yireguye avuga ko atigeze yanga abatutsi, ahubwo yabahishe muri jenoside, bityo agasaba kugirwa umwere.

Muhayimana uburana ahakana ibyaha akekwaho, yahawe igihe cyo kwiregura ku byaba ashinjwa; icyaha cy’ubufatanyacyaha bwa ngombwa ngo jenoside ikorwe, ubushinjacyaha bwongeye gutsindagira ko yagikoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Kibuye, aho yakoraga muri Guest House yaho. Muhayimana ashinjwa gutwara interahamwe zagiye kwica abatutsi mu bice bitandukanye bya Karongi birimo Bisesero abatwaye mu modoka ebyiri zitandukanye.

Mu kwiregura kwa Muhayimana yavuze ko atangaga abatutsi ahereye ku kuba yarabashatsemo, bityo ngo iyo aba abanga ntabwo yashoboraga kubashakamo. Ati “…kimwe mu bigaragaza ko ntigeze ngirira urwango abatusi, n’uko umugore narongoye,namurongoye mbizi neza ko ari umutusti ”

Yungamo ko yemeye guhisha abatutsi nyamara yari abizi neza ko iyo babamubonana bari kumwica, bityo ngo agatangazwa n’uburyo ashinjwa kubica. Atanga urugero rw’umugore we yarinze, akamukiza abicanyi bashakaga kumwica. Gusa uwahoze ari umugore we avuga ko kuba Muhayimana yaramukijije bitabujije ko hari abandi yahemukiye.

Yamusabye kandi kuvugisha ukuri ngo abataramenya aho ababo bishwe bari,bahamenye bashyingurwe mu cyubahiro.

Muhayimana w’imyaka 60 y’amavuko yahungiye mu Bufaransa aba ari naho atura ndetse mu 2010 ahabwa ubwenegihugu. Mu 2014 yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze umwaka rimukorwaho kuva ubwo CPCR yamutangiraga ikirego mu 2013.

Mu 2015 yararekuwe asubira aho atuye mu Mujyi wa Rouen uherereye mu Majyaruguru y’u Bufaransa, afungishwa ijisho.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo urubanza rwe rwagombaga kuba, Urukiko rurarusubika kubera ingamba zo kwirinda COVID-19 zari zaratumye imipaka y’ibihugu ifungwa.

Muri rusange imanza 30 z’abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ni zo ziri mu nkiko z’u Bufaransa.

Abandi baburanishirijwe muri icyo gihugu barimo Pascal Simbikangwa wahoze ahagarariye Urwego rw’Ubutasi mu Rwanda, wakatiwe imyaka 25. Hari na Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994, bakatiwe burundu y’umwihariko mu 2016.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuva tariki ya 22 Ugushyingo rukazarangira bitarenze taliki ya 17 Ukuboza 2021.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *