Ubushinjacyaha bwavuye imuzi uruhare rwa Muhayimana muri jenoside

Mu rubanza rwa Muhayimana Claude ruro kubera mu Bufaransa ku ruhare rwe muri jenoside yakorewe abatutsi, uyu munsi humviswe ubushinjacyaha.

Ni nyuma yuko izindi mpande zumviswe, ubu hasigaye ubushinjacyaha n’urrgwa.

Unushinjacyaha yatangiye avuga ko muntu n’umwe ubaha amabwiriza n’umurongo ngenderwaho, ahubwo ko bayoborwa n’amategeko n’ubunyamwuga, bityo uregwa bakamusabira ibihano bakurikije uruhare rwe n’ibyo yakoze.

Bagaruka  ku mateka ya jenoside uko abatutsi bishwe guhera mu 1959. Uko icengezamatwara ryanyujijwe mu itangazamakuru ihamagarira abahutu kwica abatutsi; abaturanyi babo, uko mu gihe cy’intambara 1991, 1992 habaye ubwicanyi bwibasira abatutsi, uko bakorewe ivangura bitwa inyenzi kugira ngo bicwe;  gufunga abatutsi ngo ni ibyitso mu 1990 harimo n’abatanze ubuhamya mu rukiko.

Mu 1993 hadutse Hutu power igaragarira mu madisikuru y’ubuhezanguni. Ubwo indege y’uwari perezida w’u Rwanda Habyarimana yahanurwaga tariki 6 mata 1994, bukeye bwaho mu gihugu hagiyeho bariyeri ziciweho abatutsi benshi.

Abari baziriho basabaga abantu kwerekana indangamuntu kandi zarimo ubwoko. Icyo gihe abasirikare, abajandarume, abapolisi n’abandi bakoresheje intwaro z’intambara mu kwica abatutsi mu gihr abasivile bakoresha iza gakondo.Hacukuwe ibyobo rusange.

Bakoresheje amagambo nko gukora, kurandurana ibihuru n’imizi bivuze kurimbura ubwoko. Bishwe bashinyaguwe, Bigirimana wo ku Kibuye bamuciye umutwe bawuzengurukana bawerekana.

Muhayimana ashinjwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ni ukuvuga ibyaha birusha ibindi gukomera umuntu yakorera inyokomuntu. Jenoside ni ukurandura, ni uguhumbahumba ni ukumaraho. Ibyaha byibasiye ibyokomuntu ni ukwica. Ibyo byombi birategurwa.

Mu 1994 Kibuye yari ituwe n’abantu ibihumbi 470, komini Gitesi ituwe na n’ibihumbi 60. Komini Gishyita ahari Bisesero, Kibuye hari mu duce twari dutuwe n’abatutsi benshi. Gushyingirana hagati yabo n’abahutu byari bihari cyane.

Mu bateguye bakagira uruhare muri Kibuye harimo uwari Perefe wa Kibuye Clement Kayishema wakatiwe na TPIR kubera ubwicanyi bunavugwa mu rubanza rwa Muhayimana.

Muhayimana mu 1994: yari umugabo w’imyaka 34, shoferi umenyereye umwuga. Mu Rwanda uyu mwuga wari ukomeye ku buryo muri sosiyete bari abantu bakomeye.Muhayimana yari azwi cyane kubera no gukorera ibigo bikomeye. Yivugiye ko yacuruzaga kiosque, ubwato, agemurira ibiribwa amashuli.

Ubwicanyi bukomeye bwajemo abayobozi bashishikariza abaturage, hiyambazwa n’abo mu bindi bice byegereye aho.  Urupfu rwa Petronille Nyiramagondo, umukobwa we n’umwuzukuru bishwe ku ikubitiro biciwe i Karongi. Ababishe barimo Emmanuel Twayigira wahoze ari umu jandarume batwawe na Muhayimana bishe uyu mukecuru ngo bereka abaturage uko bica abatutsi.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko kuba abatangabuhamya baravuze ibintu bidasa icya ngombwa ni ibyo babonye n’ababikoze.

Bwungamo ko nyuma y’iyicwa ry’aba uko ari 3 Muhayimana atigeze  agira icyo ahindukaho: yakomeje gutwara abo yazanye abasubiza aho yabakuye asoza misiyo ye y’umushoferi. Ntiyigeze ahunga ngo atongera kugwa mu bikorwa nk’ibyo.

Mu rupfu rwa Mwafrika Fadhari: abatangabuhamya bagaragaje ko rwakurikiwe n’ubwicanyi bufite ubukana kuko habayeho kwisuganya no kwitegura. Bazana imbunda n’intwaro gakondo. Batera abafite amabuye n’inkoni zo kwirwanaho.

Nyuma y’urupfu bagiye kuzana umurambo w’umujandarume mu gihe hari indi mirambo myinshi kuri uwo musozi. Kujya kuzana umurambo byajyanye no kwica abatutsi bari ku musozi wa Karongi.

Muhayimana yatwaye abicanyi, atwara abajandarume bitwaje imbunda. Nta nicyo yigeze akora ngo ahungeatazongera kujya muri bene ibyo bikorwa.

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko abatangabuhamya bemeza ko bamubonye kenshi atwaye abajya mu bindi bitero. Yakoze uko ashoboye ashaka kugaragaza ko atari ari Kibuye kuva 14-27 Mata kugira ngo yerekane ko atagiye mu bitero ashinjwa. Urupapuro rw’ubutumwa bw’akazi(ordre de mission original) yayo yagaragajwe ejobundi mu buryo butunguranye yerekanye ibihabamye n’ibyo yavuze.

Umugore wa Mwafrika n’abari muri iyo modoka bahurije ku minsi 2 cyangwa 3. Muhayimana yashakishije uko akwepa uruhare rwe.

Tariki 15 Mata , i Nyamishaba hari abagiye guhorahoza no kwambura imyenda abishwe, ahari abantu bari hagati ya 1000 na 1500. Kuwa 16 Mata Muhayimana yabonywe i Nyamishaba atwaye imodoka ya Bongobongo.

Yongeye kuhagaruka baje gusahura i Nyamishaba atwaye Interahamwe muri Daihatsu y’ubururu. Bamubonye muri pick up ya Guest House ari kumwe n’abaje kureba aho abatutsi bahungiye (repérage).

Yabonywe kandi mu gutwara mu ibitero mu Bisesero: ibitero byabaye hagati ya 13-14 Mata 94 bigeza mu mpera za Kamena. Abatutsi birwanyeho banga kwicwa nk’ibigwari. Ibitero bizanywe n’amabisi  n’izindi modoka zisanzwe.

Bwibutsa kutibagirwa ko ubuhamya bwerekanye ko abana n’abagore batabashaga kwiruka nk’abagabo ari bo bishwe ku ikubitiro, kuko abicanyi bahitaga babageraho.

Buti ” Gutwara abajya mu bitero ni uruhare mu mugambi wa jenoside.”

Mu 1994 hari inzira imwe ijya mu Bisesero ica kuri paruwasi Mubuga.

Ni bande babonye Muhayimana?

-uwari umugore we
-umwe mu bakoranye nawe
-abagize uruhare muri jenoside
-Abashoferi bagenzi be.

Imodoka yatwaraga ni iyihe?

Ni iyo abatangabuhamya bitaga ko ari iya Muhayimana. Kuko hari abandi bashoferi. We yatwaraga Daihatsu ya Bosco Nkundunkundiye basahuye iwe. Yavuze ko yashoboraga gutwara abantu bagera no kuri 80. Indi modoka ni pick up itukura. Ibi ngo ntibitangaje yashoboraga gutwara izi modoka zombi.

Kuva ku Kibuye ujya Bisesero ni isaha n’iminota 15 , waba upakiye abantu bafite n’intwaro igihe kikiyongera.

Muhayimana yagiye atangaza ibintu bihindagurika

Gukora urugendo rw’iminsi 13 muri jenoside ntibyari gushoboka. Ku bitero bya Bisesero yatangaje ko yarwaye malaria amezi 2. Yari gukura he imbaraga zo gukorera ingabo z’abafaransa zari muri mission Turquoise?

Yavuze ko yahigwaga n’ubuyobozi ntabwo ari ukuri.

Kuvuga ko yari afite umugore w’umututsi byari henshi ku Kibuye. Ntawe ubihakana niba hari abantu yaba yarafashije ariko hari byinshi bidasobanutse hari abo yagiraga ibyo abasaba. Ese ni ubutabazi cyangwa ni ukuba rusahurira mu nduru? Ubushinjacyaha bwasabe urukiko kubisuzuma.

Ubushinjacyaha buvuga ko Muhayimana atigeze agaragaza ko ibyo yakoze yabihatiwe. Ese hari andi mahitamo? yari kwanga bikagenda gute? Aho ngo hagaragaye ingero z’ababyanze bahagarika n’akazi.

Ese hari umushoferi wishwe azira kwanga gutwara abicanyi?

Muhayimana wenyine niwe wabavuze ko aei Kalisa na Augustin ariki nta gihamya y’abyo agaragaza. Ntiyigeze abwira umugore we ko yahatiwe gutwara imodoka.

Ese Muhayimana yaba yarahimbye impamvu zimukuraho ibyaha? Ubushinjacyaha buhera kuri malaria avuga ko yari arwaye.

Buvuga ko Muhayimana yari afite uburyo bwose bwari kumufasha guhunga: atunze ubwato, aziranye n’abambutsa abantu ku Ijwi. Bityo ngo amahitamo yakoze ntagaragaza umuntu wari mu kaga kahitana ubuzima bwe: niba hari abo yafashije guhunga kuki atahereye ku muryango we?

Ese koko yari mu mazi abira?

Inzu ye iri imbere ya stade Gatwaro ntiyigeze isenywa cyangwa ngo itwikwe.

Ubushinjacyaha busanga Muhayimana yahanishwa gufungwa burundu.
Ariko busaba urukiko ko rwamuha igihano gikwiye cy’imyaka 15. Yagabanyirizwa igifungo cya burundu nkuko biteganywa n’amategeko barebye  uko yakoranye n’ubutabera, uko yisobanuye, ndetse nuko atagize uruhare mu bitero byo ku musozi wa Kizenga.

Hategerejwe ukwisobanura kwe n’umwanzuro w’urukiko.

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *