Musenyeri Desmond Tutu warwanyije ivangura muri Afurika y’Epfo yatabarutse

Musenyeri mukuru Desmond Tutu, watsindiye igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel akanafasha gusoza ubutegetsi bw’ivanguramoko bwa ba nyamucye b’abazungu bwa apartheid muri Afurika y’epfo, yatabarutse ku myaka 90.

Itabaruka rye rupfu ryemejwe mu itangazo ryasohowe na Perezida w’Afurika y’epfo Cyril Ramaphosa.

Yavuze ko bibaye “ikindi gice cyo gupfusha mu gusezera kw’igihugu cyacu ku gisekuru cy’Abanya-Afurika y’epfo b’indashyikirwa baturaze Afurika y’epfo ibohoye”.

Tutu yari umwe mu bantu bazwi cyane muri Afurika y’epfo no mu mahanga.

Inkuru iracyakomeza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *