Turaanda: Umusizi Twagirayezu yataramye u Rwanda

Abakurambere b’intwari bitanze batizigama, bahanga u Rwanda ruvamo ubukombe, baharuye ikivi kizakomeza kuswa n’abana barwo. Umusizi Twagirayezu yibukije uwo murage ugomba gusigasirwa mu bisekuru n’ibisekuruza.

Umusizi Twagirayezu yasobanuye The Source Post umwihariko ubumbiye mu gihangano cye Turaanda yakoze afatanyije na Umubyeyi Lily.

Agira ati :

Iki gihangano kigamije gusigasira umuco nyarwanda ndetse n’ubusizi yo ngeri ihanitse y’ubuvanganzo. By’umwihariko, nanditse igisigo’Turaanda’ nshaka kwibutsa abanyarwanda ko aho igihugu cyacu cyavuye n’aho kigeze ari heza n’ubwo urugendo rukomeje.

Yungamo ati:

Ndashaka rero gutanga umusanzu wanjye mu kubungabunga amateka y’u Rwanda binyuze mu busizi.”

Kuri Twagirayezu ngo ubutumwa burimo bugenewe uwo ari we wese ukunda igihugu cyane, agakunda umuco wacyo, agakunda amateka, agakunda ubusizi ndetse uwo ari we wese ushaka ko “tuzamura ibendera ryacu”.

Uwumva icyo gisigo kibereye amatwi ngo yakuramo icyo yumva cyamwubaka. Aho yibutsa ko uwagenze amahanga abasha kubona neza ko ntacyo umunyarwanda yarutisha igihugu cyamubyaye.

Ati ” Uko byagenda kose, ibihugu byose byateye imbere byagiye bishingira ku muco n’amateka. By’umwihariko, ingeri y’ubusizi mu Rwanda ntabwo iratera imbere muri rusange. Rero, mfite icyizere ko dufatanije twese, twateza imbere iyi ngeri ikomeye y’ubuvanganzo. ”

Twagirayezu asaba buri wese ubishoboye kumva inganzo iri muri icyo gisigo no kuyisakaza.

Turaanda

Mu gihangano cye avuga ibigwi abami b’u Rwanda ahereye kuri Gihanga Ngomijana, abami b’imishumi n’ibitekerezo, Musinga agakomeza atyo.

Akomoza kandi no ku bayobozi b’u Rwanda muri iki gihe, ariko mu buhanga bw’abasizi ntavuga izina, ahubwo umwumva amenya uwo avuze. Abakomozaho agira ati “Arahagoboka Imana y’i Rwanda….

Asobanura ati:

Nakeje abitanze batizigama bose ngo tube tugeze aho turi ubu.”

Twagirayezu avuga ko ubuhanzi yabutangiye kera yiga mu mashuri abanza. Nyamara ngo ntiyabashaka ko kuvumbura ko yabukora. Uko yagiye akura, hari ibyo yakoraga bitandukanye birimo nko kubyina, ari nakonakora ibihangano ariko atabishyiramo imbaraga zihagije.

Ubu ngo agamije kwirundurira mu bisigo, aho amaze gushyira ahabona bibiri, ariko ngo abakunda iyo njyana bashonje bahishije.

Kimwe mu bihangano bye

ND