Ubutabera si ugufunga gusa, politiki yo gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko ije guhindura imyumvire

Bamwe mu baturage bumva ko uburyo bukwiye mu guhana uwabakoreye icyaha ari ukumufunga nyamara ngo hari ubundi buryo bwakoreshwa bugakemura ikibazo nta zindi nkurikizi.

Uburyo bwo gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko bwiswe mu Cyongereza Alternative Dispute Resolution-ADR ni politiki imwe muri ebyiri zatangijwe ku mugaragaro kuwa 10 Mutarama 2023, nyuma yuko zemejwe na Guverinoma muri Nzeri 2022. Iyindi ni politiki y’ikurikiranacyaha (Criminal Justice Policy).

Ku ruhande rw’inzego zifite aho zihuriye n’ubutabera, ubwo buryo ngo buzakemura ibibazo byinshi, birimo ibirego byinshi byagezwaga mu nkiko bikanatezamo ubucucike, uburyo ibibazo byarangizwagamo n’uburyo bw’imyumvire y’abaturage ku bijyanye n’ubutabera.

Umunyamabanga Mukuru w’urwego rw’ubugenzacyaha- RIB, Ruhunga Kibezi Jeannot agira ati ” Iyo umuntu aturegeye undi, biragoye kwemera ko ubutabera bwatanzwe mu gihe adafunze.”

Asobanura ko usanga uwatanze ikirego niyo yaba ari uwamukubise urushyi aba ashaka ko afungwa, kandi hari ubundi buryo yakurikiranwamo adafunze. Bityo rero ngo iyo politiki ya ADR izafasha ko imyumvire y’abanyarwanda ihinduka ku bijyanye n’ubutabera biciye mu kubigisha.

Mbere ngo hari uwari kubona uwo yareze batamufunze bikaba byamuviramo kwihanira, ariko ngo uko kwigisha kuzafasha muri byinshi.

Ikindi buzakemura ni ubwinshi bw’ibirego bigana mu nkiko nkuko bigarukwaho na Murora Beth, Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga.

Hari imanza nyinshi ubona zagakemuwe zitaragera mu nkiko, ariko kuko inzira z’amategeko zibiteganya, biba ngombwa ko zakirwa ngo ziburanishwe. Izo manza rero binyuze muri izo politiki na gahunda ziriho birashoboka ko habaho ubuhuza, abahuye n’ibyo bibazo bagafashwa gukemura ibibazo byabo bitagombye kuza mu nkiko, bityo bigafasha gukemura imanza z’umurengera zikomeza ziza mu nkiko zigatinda.”

Yungamo ko bizakemura ikibazo cy’amafaranga byatwaraga abaturage bagana inkiko.

Atanga urugero rwa gahunda y’ubuhuza yigeze gukoreshwa ikibazo kigakemuka neza mu bwumvikane. Ibyo ngo byabaye ku cyaregewe cyari gifite agaciro ka miliyari 6 z’amafaranga y’u Rwanda gihuje abantu 102, ariko ngo cyaje gukemuka mu gihe cy’amezi atatu kandi cyari gufata amezi atandatu abantu bakururana mu nkiko.

Minisitiri w’ubutabera Dr Ugirashebuja Emmanuel avuga ko hari impinduka zizabaho mu mategeko kugirango izo gahunda zibashe gushyirwa mu bikorwa neza, dore ko ngo muri urwo rwego hahora hakenewe impinduka.

Ati ” Mu rwego rw’Ubutabera hasabwa kugenda hari ibihinduka bijyanye n’uko ibihe bihinduka.”

Ku bijyanye n’izo mpinduka avuga ko mu Rwanda hari politiki yo guhana uwakoze icyaha, ariko hatangijwe indi yo guhana ariko no kugorora, ibyo rero ngo bisaba ko hari amategeko ahinduka. Ibijyanye no kuvugurura ayo mategeko ngo byaratangiye kandi bizakomeza.

Izindi mpinduka zizabaho ni itegeko rigenga urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutemererwaga kubika dosiye no mu gihe rwabona ko atari iyo gukurikiranwa ahubwo rutegetswe kubanza kuyigeza ku rw’ubushinjacyaha rukaba ari rwo rufata icyemezo.

Uburyo bwo gukemura amakimbirane ngo bwari busanzwe bukoreshwa mu Rwanda ariko ngo ikizakorwa ni ukubuha umurongo, guhugura ababukora no guhindura imyumvire y’abaturage.

Ubwo buryo bwitezweho kuziba icyuho cyasigaraga nyuma y’isomwa ry’urubanza, aho hari abasigaranaga akangononwa ko batsinzwe byakomezaga gukurura ibindi bibazo.

Bamwe mu baturage baganiriye na The Source Post bavuga ko bategereje ubwo buryo niba ababutekereje bararebye kure.

Umugabo wo mu Murenge wa Kimisagara mu karere ka Nyarugenge yagize ati:

Nk’ubujura ntibukwiye kujyanwa muri ADR kuko akenshi ujya kwiba yanakwica. Ku rugomo rwo byaterwa nuko byakozwe, ariko burya iyo umuntu afunzwe yagukoreye icyaha wumva uruhutse, ndetse ugira n’icyizere ko ubutabera butangwa.”

Umugore wo mu karere ka Kamonyi ati

Uwankubise kumufunga ntacyo byamarira, kereka na we babanje bakamukubita.”

Hari abavuga ko ukora icyo cyaha akabigira akamenyero ngo akwiye kujya afungwa. Hari n’abavuga ko gufunga bihombya leta, ngo hakwiye gushaka uburyo abakoze ibyaha bajya bakora imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Uburyo bwa ADR buzakoreshwa ku manza mbonezamubano no ku byaha byoroheje.