Jenoside: Dr Rwamucyo azaburanira mu rukiko rukurikirana ibyaha bikomeye

Dr Rwamucyo Eugène, umunyarwanda uba mu Bubiligi azaburanishwa n’urukiko rwa rubanda mu Bufaransa (Cour d’assises) ku byaha bya jenoside akekwaho.

Ni nyuma y’icyemezo cyafashwe n’urukiko rusesa imanza mu Bufaransa kuwa kane w’icyumweru gishize, kigena ko nta mpamvu n’imwe yatuma Rwamucyo ataburanishwa n’urwo rukiko rwa rubanda. Urwo rukiko rukurikirana ibyaha bikomeye birimo iby’iterabwoba, jenoside n’ibindi.

Rwamucyo yahoze ari umuganga mu bitaro bya Lille nyuma mu bitaro bya Maubeuge.

Ari gukurikiranwa nyuma y’ikirego cyatanzwe n’umuryango wiyemeje gukurikirana abakekwaho jenoside bahungiye mu mahanga (CPCR) kuva tariki 15 Mata 2007.

Uwo muganga aregwa kugira uruhare mu nama z’abayoboye jenoside yakorewe abatutsi mu yahoze ari Butare mu 1994, bityo akurikiranweho jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Ikurikiranwa rye ryari ryemejwe n’urukiko rw’ubujurire rw’i Paris mu Bufaransa kuwa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, ariko aza kujuririra icyo cyemezo.

Rwamucyo w’imyaka 64y’amavuko yari yoherejwe kuburanishwa n’urukiko rwa Rubanda mu Kwakira 2020 ariko ajuririra icyo cyemezo.

Mu nama avugwaho kwitabira harimo iyayobowe na Minisitiri w’intebe wa leta yariho icyo gihe, Jean Kambanda wakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzania (TPIR).

Akekwaho kandi kuyobora ibikorwa byo kuvumbura abatutsi muri jenoside, abandi agategeka ko bahambwa bakiri bazima.

Rwamucyo uba mu Bubiligi yakatiwe igifungo cya burundu mu 2007 n’inkiko zo mu Rwanda adahari.

Ni umuganga mu bitaro bya Maubeuge mu Bufaransa. Yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’u Rwanda, atangira gukurikiranwa mu Kwakira 2009.

Yatawe muri yombi muri Gicurasi 2010 i Paris agiye mu mihango yo gushyingura, Jean Bosco Barayagwiza, umunyarwanda wabaga mu Bufaransa wakoze kuri Radio RTLM ivugwaho gushishikariza abahutu kwica abatutsi.

Abantu batandatu nibo bamaze gukurikiranwaho uruhare rwabo muri jenoside yakorewe abatutsi n’urukiko rwa rubanda mu Bufaransa, abo barimo Octavien Ngenzi na Tito Barahira, Bucyibaruta Laurent Capt Pascal Simbikangwa na Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi muri hoteli ku Kibuye na Bucyibaruta Laurent wari perefe wa Gikongoro muri jenoside.

Undi CPCR yaregeye ubutabera ngo akurikiranwe ni Dr Charles TWAGIRA, wahoze ari umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye. Bivugwa ko akorera mu bitaro bya Rouen mu Bubiligi.

Deus Ntakirutimana