Umwana umwe mu bakoreye impanuka ku Irebero yitabye Imana

Umwana umwe mu bakoreye impanuka ku Irebero ejo hashize yitabye Imana.

Kenny Mugabo wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza (primary) mu kigo Path to success, ntakibarirwa ku Isi y’abazima.

Iby’aya makuru byatangajwe mu ijoro ryo kuwa 9 Mutarama rishyira kuwa 10 mu mwaka wa 2023, ko uwo mwana atabashije gukomeza kubaho nyuma y’iyo mpanuka.

Ni umwe mu bana 25 bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yari ibajyanye ku ishuri mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere yavuze ko uwo mwana ari uwari urembye cyane, ari kwitabwaho mu bitaro bya CHUK aho yongererwaga amaraso, byaje kurangira yitabye Imana.

Yungamo ko abenshi muri abo bana bamaze gutaha mu miryango yabo.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame bicishije ku rubuga rwe rwa twitter yihanganishije imiryango yabo bana.

Yagize ati:

Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.

Byavuzwe ko iyo modoka yakoze impanuka nyuma yo kubura feri, ikarenga umuhanda aho yatangiriwe n’igiti.

Mugabo Kenny, umwe mu bazize impanuka

ND