Umukuru w’u Rwanda yahumurije imiryango y’abana bakoze impanuka
Umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yahumurije imiryango y’abana bakoze impanuka.
Abicishije ku rubuga rwe rwa twitter yagize ati “Namenye amakuru y’impanuka ya bisi y’ishuri yabereye i Rebero muri iki gitondo. Twifurije gukira vuba abana bose kandi turahumuriza imiryango yabo. Turakora ibishoboka byose kugira ngo abana bari bayirimo bose bitabweho uko bikwiye.”
Polisi yatangaje ko abana 15 bakomerekeye muri iyo mpanuka, ariko ntawapfuye. Iyi mpanuka yakozwe n’imodoka yari itwaye abanyeshuri biga ku ishuri path to success. Bikekwa ko shoferi w’iyo modoka yabuze feri akarenga umuhanda nyuma aza gutangirwa n’igiti.
ND