Karongi: Abikorera barashishikariza buri wese kunywa kawa

Ikawa ifitiye akamaro kanini ubuzima kuko yuzuyemo ibitunga, ibisohora n’ibisukura umubiri biwukuramo uburozi, byose bifasha mu mikorere myiza y’umubiri muri rusange.

Abikorera mu karere ka Karongi bamenye akamaro kayo bityo bashishikariza abahisi n’abagenzi ngo bitabire kuyinywa, ni mu gihe bamwe mu bahinzi bitabira kuyihinga ariko ntibakunde kuyinywa

Ubuyobozi bwa Bethany Hotel ishami rya Karongi bwitabiriye icyo gikorwa bwegereza abahagana iguriro rya kawa ihita inyobwa bwise Bethany Coffe Shop’.

Ntwali Janvier, umuyobozi wa Bethany Hotel ishami rya Karongi avuga ko ari igitekerezo batekereje nyuma y’ ubusabe bw’abakiriya ndetse hiyongereyeho ubunararibonye bavanye ahandi nyuma yo kuhatemberera.

Ati “Urumva twararebye dusanga I Karongi hera kawa ku bwinshi mu bakiriya bacu harimo n’abahinzi ba kawa ni yo mpamvu twavuze tuti reka nabo bajye bumva uburyohe bwayo umwaka ushize rwose batweretse ko bishimiye iri shami bishimira n’ inyengo za kawa zihaboneka turabasaba ko umwaka utaha bakomeza kuza, tunabizeza ko tuzakomeza kubaha serivise zo muri shami yogeraho ko yifuriza abakirya ba Bethany Hotel umwaka mushya muri rusange”.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ibiribwa n’Ibinyobwa muri Bethany Hotel, ishami rya Karongi, Dufitumukiza Epimaque avuga ko iyi ari ntambwe ya mbere ndetse ko bazakomeza kwagura iri shami ku buryo bazanongeramo ubundi buryo bwo gutunganya iyo kawa.

Umwe mu bizihirwa n’iyo kawa ni Bazambanza Jean Pierre, avuga ko amaze kunywa iyo muri iyo hoteli yasanze iryoshye nyamara ngo mbere yarakuruwe n’izina ry’imwe muri zo ytwa Bethany beauty memory.

Izindi batunganya zirimo mocciato, Irish coffee n’izindi ziri mu moko icyenda ahatunganyirizwa.

Ubushakashatsi butandukanye bugenda bukorwa bwerekana ko abayinywa ibafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zimwe na zimwe zikomeye, nka diyabete n’indwara zibasira umwijima

Ikawa yatangiye kunyobwa cyera cyane, ikaba ari kimwe mu bihingwa kandi byinjiriza amafranga u Rwanda kuko yoherezwa hanze. Muri rusange ku isi hanyobwa ibikombe birenga miliyari 400 ku mwak

Ikawa y’u Rwanda iza mu za mbere ku isi mu gukundwa kubera uburyohe bwayo.

Ikawa ishobora gufasha umubiri kutumva ko unaniwe, ikaba yaguha imbaraga zagufasha gukora cyane. Ibi biterwa nuko irimo ikinyabutabire caffeine, gikabura imyakura.

Ishobora kugabanya ibyago byo kurwara diyabete y’ubwoko bwa

Diyabete yo mu bwoko bwa 2, yibasira abantu benshi cyane, igaragazwa no kuzamuka cyane kw’isukari mu maraso nuko umusemburo wa insulin ntubashe kuyikuramo.

Abantu banywa ikawa baba bafite ibyago biri hasi byo kuba barware iyi diyabete. Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa 2 bugabanukaho 25-50%.

Irinda umwijima kwibasirwa n’indwara zitandukan

Umwijima ni urugingo rufatiye runini umubiri. Indwara zitandukanye ziwibasira nka hepatite, abanywa inzoga nyinshi n’ibinure byinshi ku mwijima bituma umwijima urwara indwara ya cirrhosis (aho inyama y’umwijima itangira guhindura imiterere igacikagurika).

Ikawa itongewemo isukari cyangwa amata ifasha mu gutwika ibinure. Ishobora kukurinda indwara yo kwigunga, ikongera ibyishimo.

Ikawa igabanya ibyago byo kurwara kwigunga ikanagabanya bitangaje ibyago byo kwiyahura. Ubushakashatsi bwakozwe n’ishuri rya Harvard mu mwaka wa 2011, bwagaragaje ko abagore banywa udukombe 4 cyangwa hejuru yatwo bigabanya ibyago byo kwigunga bikabije.

Abanywa ikawa bagira ibyago biri hasi byo kurwara amoko amwe n’amwe ya kanseri.

NS