Muhanga: Abikorera biyemeje gukora ishoramari rihamye leta ibashishikariza

Nta wagombye kunyura mu Mujyi wa Muhanga ngo awurenge ajye guhahira ahandi. ni Umujyi kandi ukeneye ishoramari mu by’ubukerarugendo, ari nako ukeneye kuvugurura kurushaho serivisi. Ni bimwe mu byo ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’akarere ka Muhanga busaba abikorera, nabo bakemeza ko bagiye kubihagurukira

Ibi byasabiwe mu muhuro wahuje ubuyobozi bwa leta n’abikorera bo mu karere ka Muhanga, ku Cyumweru tariki 8 Mutarama 2023. Hari mu birori byaranzwe no gucinya akadiho, ubusabane no kungurana ibitekerezo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Amajyepfo Busabizwa Parfait avuga ko mu bindi bihugu iyo habayeho ikintu gito gituma badatanga serivisi uko bikwiye bahaguruka kuko hari ibyo bibahombya, bityo asaba abikorera b’i Muhanga guhagurukira icyo kibazo.

Ni nyuma yuko Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Kayitare Jaqueline avuze ko nubwo ako karere kazamutse ku cyegeranyo cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) ku bijyanye nuko abaturage babona imitangire ya serivisi muri ako karere yazamutseho hafi gatandatu ku ijana, ikagera kuri 75, ariko hakiri akazi kuko igihugu cyihaye intego yo kugera nibura kuri 95%.

Busabizwa ati: “Rwose ikijyanye na serivisi tugomba kukigira umuco nkuko mubona mu bindi bihugu babikora….”

Yungamo ati “Nagirango nongere mbakangurire kumvisha abakozi, abayobozi n’abo twita aba managers kugirango serivisi tuyishyire imbere mu byo dukora byose kugirango abantu batugana bishime, bishimire ibyo tubakorera ariko na none bagende babyamamaza, babibwira n’abandi kigirango barusheho kubagana.”

Abikorera basengera ibikorwa byabo

Abasaba kandi kwishyira hamwe kuko ngo ibyo bakoze byabagejeje ku bikorwa bifatika bashyize muri uwo mujyi birimo isoko rya Muhanga.

Agira ati “Nimwishyira hamwe muzagera no ku bindi bikomeye umuntu ku giti cye atakwigezaho.”

Abasaba kandi kunoza isuku iri imbere y’inzu zabo, muri uwo mujyi yemeza ko ufite inyubako nziza ariko hakiri icyo kibazo.

Mu guteza imbere ishoramari abasaba kandi gushyiraho ikigega cy’imyigaduro nka kimwe mu byabinjiriza, Muhanga ikaba umujyi ufite ibikorwa nk’ibyo biwuteza imbere.

Yungamo ko bakwiye gukora icyatuma nta muntu unyura muri Muhanga ngo ajye kurangurira ahandi. Ibyo ngo babikora bubaka ububiko bunini bw’ibicuruzwa, ku buryo ntawe ujya kurangurira i Kigali asize i Muhanga.

Ibyo kandi babisabwe na Meya Kayitare agira ati ’’ Iyo urebye aho akarere kacu gaherereye byonyine ni amahirwe , igice kinini cy’amajyepfo n’icy’uburengerazuba banyura hano , aya ni amahirwe dukwiye kureba uburyo twatangira abajya gushaka ibintu i Kigali kuko banyura hano, ahubwo dukwiye kubizana ibyo bakeneye byose ntibahanyure ngo bakomeze’’.

Ikindi ni ukwitabira gushora mu nganda zihawe icyanya kinini muri ako karere.

Meya Kayitare Jaqueline avuga ko abikorera bafite amahirwe kuko hari ubushake bwa politiki bugamije kubunganira.

Ati” Kugirango urwego rw’abikorera rushobore gukora neza, ni uko inzego zose zifatanya kandi mu nkingi zose, ubuyobozi tukababa hafi ngo tubashyigikire.”

Avuga ko mu ngingo y’imari y’akarere hari amafaranga agenerwa ibikorwa by’abikorera. Ibyo kandi ngo birimo ibindi bikorwa binini leta igiye gushyira muri ako karere birimo sitade mpuzamahanga izubakwa mu murenge wa Shyogwe muri ako karere.

Agira ati” Ishoramari rya hano mu mujyi turarisaba gushyira imbaraga mu bukerarugendo. Abikorera bacu turifuza ko batangira gutekereza ibikorwa bashyira ahazubakwa sitade kugira ngo nimara kubakwa nabo bazabyungukiremo’’

Abikorera basabwa guhaguruka

Asaba abikorera kubyaza amahirwe atandukanye ari muri ako karere. By’umwihariko ashishikariza urubyiruko kwitabira gushora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na Kariyeri muri ako karere, rukagirwa inama yo kugana ibigo bibafasha kubona inguzanyo bashyiriweho na leta.

Ku ruhande rw’abikorera bavuga ko bagiye kubyaza umusaruro amahirwe beretswe n’abayobozi bo muri leta, kandi bakanoza ibyo basabwe kwitaho.

 

Kimonyo Juvenal uhagarariye urugaga rw’abikorera muri ako karere agira ati:

“Kwishyira hamwe ni gahunda ikomeza, turakomeza kuganira n’abatarabyumva ku buryo bagomba kubyumva kuko ibyakozwe bimaze kugaragaza ko bifite umumaro ndetse n’agaciro kandi bibyara inyungu.”

Agaragaza ko hari ibikorwa byavuye mu kwishyira hamwe abantu bakwiye kureberaho, ibyo birimo isoko rishya ryuzuye avuga ko rihesha agaciro umujyi wa Muhanga.

Ku baatarabyumva ngo bazakomeza kubushishikariza.

Ku bijyanye no gutanga serivisi, Kimonyo asanga hari ibizahinduka.

Ati ” Ni  ugukomeza gushishikariza abikorera ku buryo bakomeza gutanga serivisi kandi bakayitanga neza, bakakira ubagannye wese. Mu by’ukuri iyo urebye hari bamwe babikora, hari abandi batarabyumva ariko urebye natwe nk’ubuyobozi bwa PSF ni ukubashishikariza ku buryo tugomba kugera kuri icyo kigereranyo.

Ku bijyanye n’ibikorwa biri guhangwa muri ako karere, nabyo avuga ko ari amahirwe begerejwe kandi atazabacika.

Ati “Sitade n’icyanya cy’inganda ni amhirwe ku bikorera ku buryo tugomba kubyungukiramo twubaka ibikorwaremezo, ni ukubyongera, ukumva ko uje ugana muhanga agomba kubona serivisi ashaka izo ari zo zose.”

Yungamo ati ” Ibyo bikorwa turabiteganya kuko turi kuganira n’abandi bashoramari ibyiza byo kwikorera, batangiye kubyumva, bari kuzamura inzu, hari n’abandi basabye, ntahwo ari ibintu bigoye kubyumva.”

Busabizwa avuga ko abikorera b’i Muhanga bafite urwego rukomeye rw’ubukangurambaga bimuha icyizere ko ibyo basaba bizagerwaho.

ND