Ni intambwe zingahe ugomba gutera ngo wirinde ibyago byo gupfa imburagihe?

Kugenda n’amaguru bifite ibyiza ku mubiri no ku mitekerereze kurusha uko benshi babitekereza.

Kugenda n’amaguru ishobora kuba ariyo siporo itagira ingaruka, ubushakashatsi bwinshi buvuga ko, idatera ibibazo ku mitsi n’amagufa cyangwa ngo ishyire igitutu mu ngingo, nk’uko izindi siporo nko kwiruka zibigira.

Kubera ibyo, ibyiza byo kugenda n’amaguru bikurura benshi, uko imyaka yagiye ishira hagiye hakorwa ubushakashatsi ku byiza by’iyi siporo.

Abahanga bo muri kaminuza ya Massachusetts muri Amerika baheruka kwanzura ko kugenda intambwe 7,000 ku munsi ku bantu b’imyaka yo hagati bigabanya ibyago byo gupfa imburagiye ho 70%.

Iri janisha rirasa n’iriri hejuru rwose, ariko Dr William Beard, umuganga w’Umwongereza avuga ko “iryo janisha ridakabije nk’uko benshi babyibwira, kuko iyo umenye ibyiza byo kugenda n’amaguru n’indwara birinda, gushidikanya bivaho.”

Rwanda: Bimwe ku mushinga watangijwe wo gutega igare ukanitwara i Kigali
Kurwara amano biturutse kuri Covid: Icigwa kirabisigura
Wari uzi ko hariho abantu batumva ububabare?
Uko abahinga babaze umwana akiri mu mbanyi, nyina wiwe yamwise ‘Igitangaro’
Dr Beard avuga ko kugenda wihuta “bitera kwikora karemano kw’uturemangingo twica, tugize igice cy’ingenzi cyane cy’ubwirinzi bw’umubiri ku bintu bivuye hanze na za virus zinjira mu mubiri wacu ziciye mu kanwa cyangwa mu zuru.”

Ibyiza byo kugenda n’amaguru ntibigarukira ku kongerera umubiri ubwirinzi, kuko kugenza amaguru binafasha ubuzima bwo mu mutwe n’ubw’umubiri; birinda indwara z’umutima, diabetes type 2, bifasha gutembera neza kw’amaraso, bitera gusinzira neza, bikaruhura kandi bikagabanya umujagararo…

Kuri Dr Beard, kugenza amaguru uko ari ko kose, ni inyungu ku magara ariko kugenda wihuta byo bigira akamaro kurushaho mu kurinda gupfa imburagihe n’indwara ziba karande.

Kugira ngo umenye niba umuvuduko wawe uhagije ngo ubone ibyo byiza, Dr Beard akugira inama, ati: “Gerageza kuririmba uri kugenda. Nubishobora, bisobanuye ko utari kugenda ku muvuduko ukwiye.” Iyo ugenda wihuta, ushobora wenda kuvuga ariko ntiwaririmba.

Abanya-Syria benshi ubu biba ngombwa ko bagenza amaguru ingendo ndende kubera kubura kw’ibitoro no kuzahara k’ubukungu
AHAVUYE ISANAMU,LOUAI BESHARA
Insiguro y’isanamu,
Abanya-Syria benshi ubu biba ngombwa ko bagenza amaguru ingendo ndende kubera kubura kw’ibitoro no kuzahara k’ubukungu

Nubwo kugenza amaguru byungura abo mu myaka yose, inyigo zitandukanye zishinga agati ku kamaro kabyo ku bantu by’umwihariko bageze mu cyiciro cy’imyaka yo hagati, kuko indwara zishingiye ku muvuduko w’amaraso cyangwa igisukari (diabete) akenshi zitangira kugaragara muri iyo myaka.

Kubera iterambere ry’ikoranabuhanga, ubu ushobora kugenda maze ukareka applications za telephone yawe zikabara akazi wakoze, byaba ibinure watwitse, umuvuduko wari ufite n’umuvuduko w’umutima wawe.

Kugenda nta mahitamo
Mu myaka ibarirwa muri mirongo ishize, kugenda n’amaguru nka siporo byabaye umuco mu bihugu biteye imbere, aho gukorera iyo siporo hatunganye hagiye hateganywa, mu gihe mu bindi bihugu iyo siporo hari abayibona nk’ubudabagizi.

Kubera kubura kw’ahantu n’imihanda yabugenewe, no kubura kw’uburyo bwo kwiyunguruza n’ibinyabiziga, mu bihugu bimwe abantu bagomba gukora ingendo ndende n’amaguru kubera ibyo bibazo.

Theodore Abi Nasser, umuturage wo muri Liban aho bugarijwe n’ibura ry’ibitoro n’ihungabana ry’ubukungu, ati: “Uyu munsi iwacu abantu baragenda cyane, atari ukurengera ubuzima ahubwo gushaka icyo bizigamira.”

Muri Syria naho ntibitandukanye. Kuri Sia Daghmoush, umukobwa uzi ibyiza byo kugenda n’amaguru ku buzima, “Abanya-Syria bagomba kugenda n’amaguru kubera ibura ry’ibitoro, ibintu bidasanzwe ku bwanjye.”

Ibi ni nako bimeze ku baturage batari bacye mu bihugu bya Africa bakora ingendo ndende bava ibunaka bajya ibunaka kubera impamvu zitandukanye z’ubuzima, bamwe bikaba ngombwa ko babikora kenshi mu buzima bwabo.

Byaba ku bushake cyangwa nta mahitamo, abashakashatsi bavuga ko ibyo bitagabanya ibyiza byo kugenda n’amaguru.

Dr Beard ajya inama ko aho umuntu agendera naho hakwiye kwitabwaho, cyane kwirinda kugendera ahantu hari imyuka ihumanya ikirere kuko byangiza umubiri.

Iterambere ry’ubukungu n’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye byahaze imirimo ituma abantu bamara igihe kinini bicaye imbere ya za screens/ecrans, ibintu byongera ibyago by’indwara z’umubiri n’izo mu mutwe.

Nta gushidikanya ko tekinoloji igezweho yatumye abantu bagabanya gukoresha ingufu z’umubiri, bakongera gukoresha ubwonko mu bisaba gutekereza cyane.

Inkuru nziza ni uko kugenda n’amaguru bikangura ubwonko bugatekereza bugashaka n’ibisubizo, niba rero ufite umurimo washinzwe uri kugorwa no gusohoza, kora urugendo n’amaguru…