Ishoramari muri Siporo y’u Rwanda rirashoboka hamwe na Niyonkuru Zephanie wahawe imirimo muri Leta

’Hari bamwe mu bashoramari bakomeje kwinubira ko ishoramari muri Siporo y’u Rwanda ridatera imbere uko bigomba, abari bafite ikibazo bashobora kwiruhutsa kubera impinduza zakozwe.

Ku rupapuro nimero enye rw’ibyemezo y’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuwa 30 Mutarama2923 kuri nimero nto V, hari izina Zephanie Niyonkuru wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (Minisports).

Ni umugabo wahoze ari Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere, RDB waje kuvanwa kuri uwo mwanya mu Kwakira 2022, ku mpamvu “z’amakosa y’imiyoborere yamuranze mu bihe bitandukanye.”

Ku bijyanye na siporo Niyonkuru ntabwo agiye kubyinjiramo ubu kuko yabaye umusifuzi mpuzamahanga aho yasifuraga ku ruhande ku bazwi nka Lanzimeni (umusifuzi w’igitambaro).

Mu by’ishoramari naho aradadiye kuko ari impuguke mu bijyanye n’ishoramari, urwego yabayemo igihe kinini ndetse yanaminujemo, ku buryo kuzana impinduka zikenewe muri siporo cyane mu ishoramari bitamugora nk’umutekinisiye uzaba ukuriye abandi muri iyo minisiteri ya siporo.

Inkuru mpamo zibutsa ko Niyonkuru mu Kwakira 2019 yari yagizwe Umuyobozi Wungirije wa RDB, asimbuye Emmanuel Hategeka wari umaze kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ku bijyanye n’amashuri naho ntawahamenera kuko afite impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubukungu yakuye muri Kaminuza y’i Londres [SOAS University of London].

Yize kandi mu Ishuri ryo muri Suède ryigisha ibijyanye n’imiyoborere no muri Kaminuza ya Jiangxi mu Bushinwa, mu masomo ajyanye n’iterambere.

Ku bijyanye no kwikorera ndetse no gukorana n’abandi, Niyonkuru yakoze mu rwego rw’abikorera mu mishinga y’iterambere itandukanye.

Yigeze gukorana na RDB nk’impuguke ndetse nk’Umuyobozi w’Agateganyo ukuriye Ishami rishinzwe Igenamigambi, abifatanya no gutanga ubujyanama ku Muyobozi Mukuru wa RDB no kuba umuyobozi w’ishami rishinzwe ishoramari, kohereza mu mahanga ibicuruzwa no guhanga imirimo.

Abamuzi bavuga ko nk’impuguke mu by’ubukungu, ishoramari, wabaye mu mahanga, wize mu mashuri ahambaye imahanga, uzi ibya ruhago yo mu Rwanda, wabaye umuyobozi mu by’ishoramari nta kabuza azahuza ibyo byose akabibyazamo politiki ishakira ibisubizo abahoraga bavuga ko gushora imari muri siporo mu Rwanda bikomeye, nyamara ubwo yari mu buyobozi bwa RDB, u Rwanda rwarashoye mu kwamamaza mu makipe nka Arsenal na Paris Saint Germain bikaruhira kuko byazamuye isura y’igihugu mu buryo budasanzwe, abagisura bariyongera, ndetse n’abakimenya bariyongera, ndetse ibihangange by’ayo makipe bisura u Rwanda biranaruvuga harahava.

 

M. Kanyarwanda