Sosiyete sivile ntiyinumiye imbaraga z’igihugu zikomeje gushegeshwa na Sida?
“Nyiratunga yaratumye ngo abato ntibagapfe” Ni indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda irasa n’intero Leta y’u Rwanda yihaye yo kurinda urubyiruko virusi itera Sida, ariko se sosiyete sivile yo ihagaze he?
Ni ikibazo cyatumye umunyamakuru wa The Source Post akurikirana niba Leta y’u Rwanda yafashe iya mbere mu gutangaza ingamba nshya zigamije kurinda sida umunyarwanda n’urubyiruko muri rusange, itaratereranywe muri urwo rugamba.
Ari i Huye ahizihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe Sida, tariki ya 1 Ukuboza 2022, umunyamakuru yitegereje uko urubyiruko rugana ku bwinshi ahari imurika ry’ibikorwa by’imiryango yibumbiye mu Rugaga rw’imiryango itagengwa na Leta igamije kurwanya Sida ikanateza imbere ubuzima mu Rwanda (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS & Health Promotion).
Kuri sitandi y’uru rugaga, urwo rubyiruko rwahaherewe udukingirizo, ibihumbi 12 tw’abagabo na 400 tw’abagore ndetse n’amavuta 800 afasha kuzana ‘ububobere ku bakundana bahuje igitsina (imibare y’urwo rugaga).
Urwo rubyiruko kandi rwahabwaga ubukangurambaga mu kwirinda icyo cyorezo, ruhabwa udutabo duto turimo imfashanyigisho ku kwirinda sida. Mu yindi miryango igize iyo mpuzamiryango hari abatangaga ibikoresho byo kwipima sida n’ibindi.
Ibyo birakorwa mu rwego rwo kurengera urubyiruko, Leta y’u Rwanda ivuga ko rwugarijwe cyane n’ubwandu bushya bwa virusi itera Sida.
Ni mu gihe imibare ku bwandu bushya bwa Virus itera SIDA, igaragaza ko urubyiruko by’umwihariko abakobwa aribo bugarijwe n’icyo kibazo. Abakobwa bari kuri 3,7% mu mu gihe abahungu ari 2, 2%.
The Source Post yegereye Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urwo rugaga avuga ko ibitangazwa na Leta ari ko babibona kandi ko batayitererana.
Ati :
Abangavu bari kubyara, kandi ubyara ni uwatwise, ndetse aba yakoze imibonano idakingiye, tukibaza tuti ‘ese mbere yo kuryamana umwe yabanje gupima mugenzi we? Ese yari azi uko ahagaze? Ese bose bipimye? Niba batipimye ese bihagaze bite? Aho rero twese tuhagirire amatsiko n’amakenga.
Impuruza mu kubaka umunyarwanda w’ejo
Kabanyana avuga ko bitewe n’ubwo bwandu bwugarije icyiciro kitezweho byinshi ari igihe cyo guhagurukira icyo kibazo.
Ati “Iyo tuvuga kubaka umunyarwanda w’ejo hazaza ni urubyiruko, na none tukaba tubabonamo abafite ubwandu bwa virusi itera Sida burimo kuzamuka. Tukibaza ese turimo kubaka wa munyarwanda mwiza w’ejo hazaza, mbese uzavamo n’umuyobozi?”
Aho niho ahera avuga ko buri wese afite inshingano zo kurengera icyo cyiciro.
Ati “Niyo mpamvu tugomba gushyiramo imbaraga, yaba umubyeyi, imiryango itari iya leta, kuko nitudahaguruka abana bacu turababura, turaza kubona icyorezo cya Sida gikomeza kwiyongera aho kugirango tukigabanye.”
Imiryango 139, imbaraga zigaragiye leta
Ku bijyanye n’ibyo iyo mpuzamiryango izakora, Kabanyana avuga ko bafite imbaraga zafasha urwo rubyiruko nk’imiryango 139 ikorera hirya no hino mu gihugu.
Ati:
Izo ni mbaraga nyinshi kandi zikomeye cyane, kandi dukorera mu gihugu hose, aho usanga dukorana n’urubyiruko by’umwihariko ndetse n’abandi bafite ibyago byo kwandura virusi itera sida nk’abakora umwuga w’uburaya, n’abagabo bakundana na bagenzi babo bahuje ibitsina. Muri iyo gahunda y’ubukangurambaga ni ukuvuga ngo nitujyanemo.
Yungamo ko bazafatanya na leta mu gufasha icyo cyiciro kuko ngo iyo miryango yabo ikorera mu gihugu hose
Ati “Ni uruhare rwacu nk’imiryango ya sosiyete sivile kuko leta ntabwo izagera hose, ariko twebwe turahari nk’abafatanyabikorwa ba leta. Ni twebwe dukorana n’abaturage umunsi ku wundi, bivuze ngo rero igihe ni iki cyo kugirango duhaguruke, turengere urubyiruko rwacu.”
Clubs anti-sida zigomba kubyuka
Uwo munyamabanga Nshingwabikorwa w’iryo huriro ivuga ko umwihariko waryo ari uko bagomba kubegera biciye mu matsinda basanzwe babarizwamo, arimo ishuri hari clubs anti-sida n’ahandi
Ati “Hari clubs anti-sida mu mashuri, tugiye kuzibyutsa kuko zimeze nk’izasinziriye, kuko niho bashobora guhurira ari benshi ku ishuri bakaba baganira, ndetse bagahugurwa n’abarimu mu buryo bwimbitse. abarimu nabo bakajya bafasha mu gutanga izo nyigisho.”
Abari mu cyaro n’abangavu babyaye ntibibaginye
Ku bataragize amahirwe yo kwiga n’abangavu babyariye iwabo, Kabanyana avuga ko nabo batabibagiwe
Ati “Noneho abataragize amahirwe yo kujya ku ishuri n’abo tukabagezaho izo nyigisho aho batuye, biciye mu matsinda bibumbiyemo. Itsinda rigizwe n’abantu 10-15 bafite umujyamanama w’urungano, babwirana amabanga, bakayasangira, barizerana.”
Umujyanama w’urungano, intsinzi nshya
Uwo mujyanama ngo umuhuguye , ukamuha inyigisho nyinshi, akumva neza uburyo ikibazo giteye n’uburyo cyabonerwa igisubizo afasha mu kwigisha ba bana bandi ayoboye kandi ugasanga ga bisanzuraho kurusha uko umwanya yafata agakingirizo ku mujyanama w’ubuzima usanga ari nyirasenge, bafitanye isano, abonamo nk’umubyeyi.
Akomeza avuga ko urwo rubyiruko rudashobora kujya gufata yo agakingirizo kubera kumutinya, bityo agakomeza gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ariko ngo iyo binyuze ku bajyanama b’urungano agafata yisanzuye, bityo bikamurinda kwandura no kwanduza abandi.
Iryo huriro rishyirwaho n’Iteka rya Minisitiri nº 77/08.11 ryo kuwa 07/7/2010 riha ubuzima gatozi umuryango «Urugaga rw’imiryango itagengwa na Leta igamije kurwanya Sida ikanateza imbere ubuzima mu Rwanda (RNGOF on AIDS & HP)»
Mu byo rikora harimo guhuza, gukurikirana no kugenzura ibikorwa by’abanyamuryango bijyane no kurwanya SIDA, malariya, igituntu n’izindi ndwara zitanduza ndetse no kongerera Ubushobozi imiryango itegamiye kuri leta hagamijwe gufasha abaturage kubonera ibisubizo rusange bikwiye indwara ya SIDA, malariya, igituntu n’izindi ndwara zitandura.