Muhanga: Ibikorwa bya Padiri Bourguet biracyivugira nyuma y’igihe atabarutse

Abatuye mu murenge wa Kibangu mu karere ka Muhanga, Coforwa n’abafatanyabikorwa bayo bibutse ku nshuro ya 22, Padiri Sylvain Bourguet wabagejeje ku iterambere.

Padiri Sylvain Bourguet bakunda kwita “Kanyamigezi” azwi cyane mu bikorwa yakoze byo gukwirakwiza amazi meza mu Rwanda, gukora ingomero nto zitanga amashanyarazi mu cyaro, kubaka ibiraro, ibigo nderabuzima n’ibindi.

Ibi bikorwa Padiri Bourguet yabitangiye nyuma yo kugera i Kibangu mu yahoze ari Komini ya Nyakabanda mu 1964, agasanga abaturage baho bugarijwe n’ubukene no kubura amazi meza.

Ibikorwa bye by’iterambere yabitangiriye ku kwigisha urubyiruko rutari rufite ubushobozi bwo gukomeza amashuri muri icyo gihe imyuga itandukanye mu kigo yise CARA.

Uru rubyiruko yarwigishije gukora amazi, kubaka, kubaza, kudoda no guteka.

Mu muhango wo kumwibuka

Ibikorwa bigari by’iterambere yabitangiye amaze gushinga Ikigo cya ba Kanyamigezi bo mu Rwanda (COFORWA) hari mu 1972, aho yakoze amazi meza hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, igikorwa yanagiye aherwa ibihembo bitandukanye.

Kugira ngo abashe kugera ku ntego ye yo guteza imbere abaturage, Padiri Bourguet yanubatse ikiraro kuri Nyabarongo cyahuzaga iyahoze ari Komini ya Nyakabanda na Satinsyi (ubu ni mu ka Ngororero).

Imbaga yari yakoraniye kwibuka Padiri Bourguet

Icyo kiraro cyubatswe mu 1975, cyoroheje ubuhahirane hagati y’abaturage bari batuye muri Perefegitura ya Gitarama (ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo), na Perefegitura ya Gisenyi n’iya Ruhengeri.

Iki kiraro cyanafashije kandi abarwayi bavaga ku bigo nderabuzima byari muri Nyakabanda bajya kwivuriza ku Bitaro bya Gisenyi n’ibya Ruhengeri.

Ibikorwa byo gukwirakwiza ingomero nto zitanga amashanyarazi mu cyaro, COFORWA yabitangiye mu 1987, itangirira ku rugomero rwubatswe ku mugezi wa Nyakabanda.

Uru rugomero rwatangaga ingufu z’amashanyarazi zingana na KW 65 rwacaniraga ingo 400, ibigo by’amashuri, ivuriro, insengero, ndetse rwanakoreshwaga na ba rwiyemezamirimo mu mirimo y’ububaji, gusudira, kogosha n’ibindi.

Padiri Bourguet

Padiri Bourguet kandi yakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo kwigisha abaturage gusoma no kwandika, kubahugura mu buhinzi n’ubworozi bya kijyambere, no gufasha ababyeyi kurwanya imirire mibi binyuze mu bigo mbonezamirire yashinze.

Mu muhango wo kumwibuka wabaye tariki ya 1 Ukuboza 2022, hagarutswe ku butwari bwe bwatumye ageza iterambere kuri abo baturage.

Padiri Sylvain Bourguet ukomoka mu Bubiligi yitabye Imana ku wa 1 Ukuboza 2000 ku myaka 76,  azize uburwayi.

Hashyirwa indabo ku mva aruhukiyemo

Padiri Bourguet yavutse ku wa 16 Werurwe 1924, muri Komini ya Chaudfontaine, Akarere ka Wallonie, Intara ya Liège, mu gihugu cy’u Bubiligi. Ababyeyi be ni Matthieu Bourguet na Félicité Bourguet.

Muri Gashyantare 1964, yoherejwe i Kibangu muri Komini ya Nyakabanda (ubu ni mu Karere ka Muhanga). Mu 1972 yatangiye ibikorwa by’iterambere cyane ko yabonaga abaturage bo muri kariya gace bari bugarijwe n’ubukene, kubura amazi meza, n’ibindi.

Ibyo bikorwa yabikoreye mu bigo yagiye ashinga birimo CARA, CCDFP, COFORWA, byibandaga ahanini ku guhugura abaturage, kubigisha imyuga itandukanye igamije kuzamura imibereho myiza yabo, kubegereza ibikorwa bigamije isuku n’isukura, amazi meza, n’ibindi byinshi.

Padiri Sylvain Bourguet yatabarutse ku itariki ya 1 Ukuboza 2000 afite imyaka 76.

ND