Karidinali Kambanda yatorewe kuyobora inama y’abepisikopi

Karidinali Kambanda Antoine yatorewe kuba umuyobozi w’inama gatorika y’abepisikopi mu Rwanda.

Yatorewe mu nama y’abasenyeri gatorika yabereye i Kigali kuwa 29 Ugushyingo kugeza kuya 2 Ukuboza 2022. Yatorewe manda y’imyaka itatu ishobora kuvugururwa rimwe.

Asimbuye Umushumba wa Diyoseze ya Butare, Musenyeri Philippe Rukamba wari uyoboye iyi nama imyaka itandatu na we wasimbuye Musenyeri Mbonyintege Smaragde wa Kabgayi.

Mu bandi batowe bagize iyo komite barimo Musenyeri Mwumvaneza Anaclet wa Nyundo  wabaye umujyanama wa mbere. Hari kandi Vincent Harolimana wa Ruhengeri wabaye visi perezida mu gihe Edouard Sinayobye wa Cyangugu yabaye umujyanama wa kabiri.

Musenyeri Mwumvaneza, Harorimana, karidinali Kambanda na Sinayobye

Uretse inshingano asanganywe zo kuba Karidinali, Kambanda asanzwe ari umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali ndetse afatanya no kuyobora Diyoseze ya Kibungo yahoze ayobora.

Inkuru The Source Post ikesha CEPR