Kamonyi: Habereye impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko

Ahitwa Rwabashyashya mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi habereye impanuka y’imodoka yagonze izindi eshatu zarimo abantu 16.

Ni impanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice zo kuri uwo mugoroba ubwo Daihatsu ifite pulake RAF 455 S  yaburaga feri ikagonga imodoka eshatu zirimo Hiace ifite pulake RAC 092 L, Toyota Vigo ifite pulake RAF449 Q yari irimo umuyobozi wa Korali ya ADEPR Ruyenzi wari uvuye gushyingura nyina, yari kumwe n’umugore we wari ufite akana n’abandi bari bamuherekeje, ariko ntacyo bababaye. Indi modoka yagonzwe ni Toyota Hilux ya RAA092 X.

Imodoka ya perezida wa Korali wari uvuye gushyingura nyina yaguye mu muferege

Iyo modoka yagonze izindi yari itwaye ibirimo avoka yari ivanye i Muhanga ibijyanye i Kigali.

Shoferi wayo wavugaga ko ababara mu gatuza ndetse n’akaguru, akimara gukora iyo mpanuka yabwiye The Source Post ko yabuze feri ageze hepfo y’ibiro by’akarere ka Kamonyi, ngo akomeza kurwana n’imodoka ashaka ko yayihagarika ahasa n’ahaterera ariko ngo ageze imbere ahura n’izo modoka atazi uko yazigonze.

Daihatsu yangiritse cyane, abari bayirimo baganiriye n’umunyamakuru

Ubutabazi bwakozwe n’ingabo, polisi ndetse n’abaturage bari aho. Imodoka y’imbangukiragutabara yahageze bwa mbere yari iy’ibitaro bya Nyarugenge, ababonye iyo mpanuka iba bavuze ko yahageze nyuma y’iminota 40, ni mu gihe impanuka yabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

Amakuru The Source Post yamenye ni uko ngo nta ambulance yari ku bitaro bya Remera Rukoma biri hafi y’ahabereye impanuka.

Ambulance enye zaje mu butabazi

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere wageze ahabereye iyo mpanuka yavuze ko nyuma y’ubutabazi bwabayeho abagize ikibazo bajyanywe kwa muganga.

Yagize ati:

Ni imodoka yagoze izindi eshatu zirimo minibus…. Ntawahasize ubuzima, abantu bane bajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma, abandi bajyanwa i Kigali.

Mu bitaro by’akarere ka Nyarugenge hajyanywe barindwi, hari abandi batagize ikibazo.

Nahayo avuga ko ntawabuza impanuka kuba, ariko bateganya gukora ubukangurambaga ku bashoferi bwo kwitwararika mu muhanda, cyane bagendeye ku miterere yawo, bakagenda gake gashoboka, no kugenzura ibinyabiziga hirindwa impanuka, ndetse no kwibutsa abaahoferi gutwara ibitarenze ubushobozi bw’imodoka.

Ambulance yatabaye bwa mbere

Umunyamakuru wa The Source Post wageze ahabereye iyo mpanuka nyuma y’iminota 20 ibaye, yasanze abari muri izo modoka bose 16 babavanyemo babaryamishije aho ntawe ugaragaza ibibazo nko gutaka cyane cyangwa gusakuza. Abaturage bari bahari bitaga mu kubaza niba nta bagore barimo batwite, byatumaga babitaho kurusha abandi.

Uko minibus yabaye

Nyuma haje kugera ambulance enye zafashije mu gutabara abakoze impanuka.

Imodoka ya minibus yegamiye uruhande rumwe, ibirahure byamenetse, imodoka yapondekanye

Agace kabereyemo iyo mpanuka kari muho zikunze kubera, hafi y’ahari urutare rukorwamo amakaro kugeza ahitwa mu Rwabashyashya.

Amwe mu mafoto

Ambulance yatabaye
Ambulance zatabaye
Minubus yarimo abagenzi
Daihatsu yagonze izindi
Minubus uko yabaye
Ibirahure byashizemo
Abaturage batabaye

N D