U Rwanda rwahagurukiye ikibazo cya Sida yugarije urubyiruko

Leta y’u Rwanda itangaza ko yatangije ingamba nshya zigamije guhangana n’ikibazo cya Sida yugarije urubyiruko, cyane ubwandu bushya burwugarije.

Imibare mishya ku bwandu bushya bwa Virus itera SIDA, igaragaza ko urubyiruko by’umwihariko abakobwa aribo bugarijwe n’icyo kibazo. Abakobwa bari kuri 3,7% mu mu gihe abahungu ari 2, 2%.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida, kuwa Kane tariki 1 Ukuboza 2022, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu Dr. Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima, asobanura.

Agira ati:

Mu Rwanda hose uyu munsi hatangijwe ubukangurambaga bw’amezi atatu bugamije guhuza imbaraga, hagamijwe kongera ubumenyi rusange ku cyorezo cya Sida, no gushishikariza abantu bose cyane cyane urubyiruko kwitabira serivisi zo kwipimisha virusi itera sida.”

Akomeza avuga ko ubwo bukangurambaga buzakorwa mu buryo bitandukanye burimo kubunyuza mu biganiro, mu bitaramo no kuri murandasi. 

Ikindi kizakorwa ni ugushishikariza abafite virusi itera Sida gukomeza gufata imiti neza no kutayihagarika na rimwe kuko bituma bagira ubuzima bwiza.

Ndimubanzi avuga ko hari intambwe yatewe ku bijyanye no kurwanya akato ndetse n’iheza ku bafite virusi itera Sida byagabanutse mu kigero cya 80% mu myaka 10 ishize.

Yungamo ko kugirango u Rwanda rugere ku ntego yo kurandura Sida mu mwaka wa 2030, hagomba kubakirwa kuribyagezweho,no gukomeza kwigisha cyane urubyiruko, kurengera abafite virusi bashobora kuba bafite uburenganzira bwabo  butubahirizwa uko bikwiye, no kuziba icyuho giterwa nuko abantu batitabira serivisi zo kwipimisha virusi itera Sida.

Aburira urwo rubyiruko n’abantu bakuru muri rusange ko Sida igiha kandi icyugarije buri wese bityo ko nta kwirara kwagombye kubaho.

Ku bijyanye no kugera ku ntego leta yihaye, avuga ahamagarira abanyarwanda bose; banyamadini, abikorera, inzego za leta n’abafatanyabikorwa bose  gukomeza ubufatanye kugirango baharanire kuyigeraho no kugera ku ntego y’Isi yo kurandura Sida bitarenze mu mwaka wa 2030. Ubwo bufatanye ngo buzatuma u Rwanda ruza ku isonga mu kugera kuri iyo ntego. 

Dr Ozonnia Ojielo

Dr Ozonnia Ojielo, uhagarariye Loni mu Rwanda avuga ko uburyo bwakoreshwaga mu gukangurira urubyiruko kwirinda Sida butakijyanye n’igihe bityo ko igihe kigeze ngo hashakishwe ubundi bushya.

Kuri stade ya Huye mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida

Ku ruhande rwa sosiyete sivile, nayo ivuga ko idacecetse, ahubwo ko izafatanya na Leta muri urwo rugamba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya SIDA ikanateza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS & Health Promotion), Kabanyana Nooliet avuga ko bagiye guhagurukira icyo kibazo.

Ati:

Ni uruhare rwacu nk’imiryango ya sosiyete sivile kuko leta ntabwo izagera hose, ariko twebwe turahari nk’abafatanyabikorwa ba leta. Ni twebwe dukorana n’abaturage umunsi ku wundi, bivuze ngo rero igihe ni iki cyo kugirango duhaguruke, turengere urubyiruko rwacu.

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’imiryango itari iya Leta irwanya SIDA ikanateza imbere ubuzima (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS & Health Promotion),

Yungamo ko bagiye gushyira imbaraga muri clubs anti-sida mu mashuri, guhura n’urubyiruko n’abajyanama b’urungano mu cyaro babibutsa ububi bwa Sida n’ingamba zo kuyirinda ndetse n’ibindi bikorwa.

Rwanda NGO Forum yakoze ubukangurambaga i Huye ahizihirijwe uwo munsi bwo mu kwirinda icyo cyorezo,  gutanga imfashanyigisho ku rubyiruko, yanahaye udukingirizo ibihumbi 12 tw’abagabo na 400 tw’abagore ndetse n’amavuta 800 y’ububobere.

Ku bijyanye nuko ubwandu bwa virusi itera Sida buhagaze mu Rwanda, umuyobozi wungirije w’ikigo cygishinzwe ubuzima (RBC), Dr Noella Bigirimana avuga ko ubwo bwandu bumaze imyaka 15 buri ku kigero cya 3%. Abayanduye basaga ibihumbi 230, aho abagera kuri 94% bafata imiti neza. Ku rwego rw’Isi abayanduye basaga miliyoni 38 n’ibihumbi 400, abenshi bari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara

Ntakirutimana Deus