U Rwanda rwemerewe inkunga ya miliyari 20 Frw mu bikorwa bya Cabo Delgado

U Rwanda rwemerewe n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi inkunga izarufasha gukomeza ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.

Ni inkunga ya miliyoni 20 z’amayero asaga miliyari 20 mu mafaranga y’u Rwanda.

Ni mu gihe ingabo z’u Rwanda na polisi bamaze igihe bari mu bikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro muri iyo ntara bafatanyije n’ingabo za Mozambique. Bahuriye mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwara gisirikare ihungabanya umutekano.

U Rwanda rwishimiye iyo nkunga nkuko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Vincent Biruta yabitangaje.

Agira ati:

U Rwanda rwishimiye itangazwa ry’iyo nkunga uyu munsi y’Inama y’uburayi,  ingana na miliyoni 20 z’amayero.

Iyo izatangwa iciye mu kigega cy’uwo muryango gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’amahoro ngo izafasha ingabo z’u Rwanda ku bijyanye no gukomeza kubona ibikoresho, ndstse n’ibindi nkenerwa mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba muri iyo ntara.

Iyo nkunga kandi ngo izafasha kugarura abaturage mu byabo.

Biruta akomeza avuga ko u Rwanda rutazahwema kurwanya iterabwoba ku mugabane wa Afurika, bityo rukaba rwishimiye ubwo bufatanye muri ibyo bikorwa bufitanye n’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi.

U Rwanda rwohereje ingabo na polisi muri Cabo Delgado guhera muri Nyakanga 2021 bisabwe na leta ya Mozambique.

Uyu munsi ingabo na polisi basaga 2500 bari muri icyo gihugu.

Ku ruhande rw’aboherejwe muri icyo gikorwa n’u Rwanda bahabwa ibisabwa byose na leta y’u Rwanda, ndetse n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabishimangiye kuwa Gatatu tariki 30 Ugushyingo ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya.

Kuva mu mwaka ushize, izo ngabo na polisi zagize uruhare mu bikorwa byo guhashya abahungabanya umutekano muri Mozambique. Bafashije kandi abarurage gusubira mu ngo zabo, ndetse banafatanya n’ingabo z’ako karere za SADC mu kurwanya iterabwoba.

Inkuru dukesha ibiro by’ubuvugizi bwa Guverinoma.

 

Ntakirutimana Deus