Ikiganza mu kindi hagati ya Leta na Sosiyete sivile mu gutabara urubyiruko rwugarijwe na Virusi Itera Sida

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zitangaza ko imibare y’abanduye virusi itera SIDA iri hejuru mu rubyiruko ugereranyije n’ibindi byiciro, ni mu gihe nta gikozwe ngo icyo cyiciro gifatwa nk’amizero y’ejo hazaza kitabweho, umubare w’abayanduye wazamuka bikabangamira iterambere n’imibereho by’abaturage muri rusange.

SIDA ni imwe mu ndwara zugarije ikiremwamuntu ku Isi kuko kugeza ubu abayanduye virusi iyitera basaga miliyoni 38 n’ibihumbi 400, aho abenshi bari muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuko 67% by’abayanduye ku Isi bari muri icyo gice; ni ukuvuga abakabaka miliyoni 26. Ni mu gihe mu Rwanda ubwo bwandu bumaze imyaka 15 buri ku kigero cya 3%. Abanduye iyo virusi basaga ibihumbi 230, aho abagera kuri 94% bafata imiti neza.

Nubwo hari intambwe yatewe ariko Leta na Sosiyete sivile mu Rwanda ntibahwema kugaragaza ikibazo cyuko umubare munini w’abanduye iyo virusi uri hejuru mu cyiciro cy’urubyiruko ugereranyije no mu bindi byiciro.

Mu bushakashatsi bwakozwe kuri SIDA mu Rwanda mu 2019 bwiswe RPHIA (Rwanda population-based HIV impact assessment) bwagaragaje uko ubwandu buhagaze. Muri rusange mu Rwanda buri kuri 3%. Gusa mu bindi byiciro nk’iby’imyaka hari aho buri hejuru. Urugero ni mu mu bagore bari hagati y’imyaka 25-29 aho ubwandu ari  3.4% mu gihe abagabo ari 1.3%. Mu bakobwa bari hagati y’imyaka 15-24, abanduye ni 1.2% mu gihe abasore ari 0.5%. Mu rubyiruko muri rusange ubwo bwandu buri kuri 3,7% ku b’igitsina gore na 2, 2% ku b’igitsina gabo.

Leta isanga ikomoza ku isoko y’ubwo bwandu mu rubyiruko

Umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Ikuzo Basile, avuga ko imibare igaragaza ko ubwandu bushya bugaragara cyane mu rubyiruko kurenza ibindi byiciro.

Ubwo yaganirizaga abanyamakuru bari mu mahugurwa yeteguwe n’Umuryango w’Abanyamakuru Barwanya SIDA, baharanira n’ubuzima(ABASIRWA) mu mpera z’Ugushyingo 2022, Dr Ikuzo yavuze ko icyo cyiciro cyugarijwe.

Agira ati 

 

Ikibazo  kinini  tubona  kiri  mu rubyiruko, urubyiruko  ntirwitabira kugana serivisi zo kwirinda Virusi itera SIDA [VIH], ibishuko  byabaye  byinshi kandi  iyo urebye ubona  ko abangavu  ari bo bafite ibyago byinshi kuruta abasore . Icyo twifuza  rero  nuko urubyiruko  rumenya ko virusi itera sida ihari, kandi ko ishobora kwica kuko tubona  ubumenyi bafite kuri yo  ari bucye”

Yungamo ati:

Turashaka icyatuma urubyiruko rumenya ko SIDA ikiriho kandi yica. Hari ikibazo cyuko usanga hari urubyiruko rutinya gutwara inda kurusha uko rutinya kwandura virusi itera SIDA.

Dr Ikuzo avuga kandi ko nubwo Leta yashyizeho uburyo bwo gufasha abanduye virusi itera SIDA; nk’imiti igabanya ubukana, inkunga zitandukanye bahabwa n’ibindi, ariko ko batagombye kwirara kuko ngo hari itandukaniro ku wanduye iyo virusi n’utarayanduye.

Akomeza avuga ko umubiri w’ufite iyo virusi udafite ubudahangarwa nk’ubw’utayifite. Ikindi ni uko ngo hari indwara z’ibyorezo zishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri w’ufite iyo virusi kurusha utayifite.

Asanga urwo rubyiruko rukwiye gufashwa rukigishwa, rukabwirwa uburyo rwagize amahirwe yo kutabona  uburyo ababaga bararwaye SIDA mu bihe byashize mu Rwanda yabicaga bamwe bararwaye indwara zirimo zona ( yababuraga umubiri wose ukaba ibisebe) n’abananukaga mu buryo bidasanzwe.

Ikindi kandi kandi ngo akato karagabanutse ku banduye iyo virusi, bityo bikaba ari intambwe yatewe, ariko urubyiruko rudakwiye kwitwaza ngo rwirare.

Dr Ikuzo Basile (Ifoto/Thesourcepost)

Dr Ikuzo avuga ko Leta y’u Rwanda ibicishije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubizima RBC (Rwanda Biomedical Centre) iteganya kongera ibikorwa ikora mu kongerera ubumenyi urubyiruko mu kwirinda virus itera SIDA kuko ngo kwiga ari uguhozaho. Bimwe muri byo birimo kubasanga aho ruhurira mu bitaramo n’ahandi.

Urubyiruko ruracyugarijwe na byinshi

Muri Kamena 2022, Majyambere (izina ryahinduwe) w’imyaka 23 wo mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi yagize uburibwe mu gitsina, akeka ko bwatewe n’imibonano mpuzabitsina yari yakoze idakingiye, bityo agana ikigo nderabuzima cyo muri ako karere.

Avug ko yakurikije ibisabwa mu kwivuza, agenda nta kibazo afite, ariko aza gutungurwa nuko umuganga wari ugiye kumusuzuma yasanze ari inshuti ya nyina ndetse banasengera mu itorero rimwe.

Avuga ko akimara kumusuhuza yahise ahindura indwara yari agiye kwisuzumisha.

Agira ati :

“Nageze mu isuzumiro nsanga muganga urimo aziranye na mère (nyina), ndavuga nti ‘uriya mukecuru azabibwira mère (nyina) hanyuma abimbaze bimbere irabu(ibibazo).”

Yungamo ko yahise yisuzumisha umutwe n’amaso, yanga ko uwo muganga w’umugore atari azi ko bahurira aho amenya icyo yari yagiye kwivuza.

Icyo gihe ngo bamuhaye ibinini by’umutwe nyuma yo kumubwira ko ayo maso aterwa n’uburibwe bw’umutwe.

 

Icyo gihe ngo yaratashye afata icyemezo cyo kugura imiti muri farumasi, ariko nayo ngo ntiyagira icyo imumarira, kugeza ubwo yagiye i Kigali agatanga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu bakamutera urushinge rwatumye akira. Avuga ko byamuhenze kuko iyo abasha kuvurirwa mu kigo nderabuzima bitari kumutwara amafaranga arenze 500.

 

Majyambere avuga ko atari gutinya iyo asanga uwo muganga ari uwo bajya kungana kabone ngo n’iyo aba aziranye n’iwabo yari kumusaba kutabibabwira ariko ngo uwo mukecuru ntiyamwizera nk’umuntu usengana na nyina.

Icyo kibazo yahuye nacyo no gukeka ko SIDA itagikomeye muri iyi minsi asanga ari bimwe mu bituma urubyiruko rwirara ntirwirinde SIDA uko bikwiye, hakiyongeraho ubumenyi buk bafite ku bijyanye n’iyo ndwara.

Ni mu gihe ubushakashatsi ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS20 yagaragaje ko mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15-24, abahungu bafite ubumenyi buhagije ku kwirinda SIDA ari 59% mu gihe abakobwa ari 57%.

Umufatanyabikorwa ukomeye wa Leta ahagaze he ku mbaraga z’igihugu zikomeje gushegeshwa

Impuruza ya Leta yatumye Umunyamakuru wa The Source Post aganira na Sosiyete Sivile ngo yumve niba itararekeye leta umupira mu guhangana n’icyo kibazo kandi ari umufatanyabikorwa wa leta; magara ntunsige mu bindi bikorwa bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye na Madamu Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango 139 itagengwa na Leta igamije kurwanya SIDA ikanateza imbere ubuzima mu Rwanda (Rwanda NGOs Forum on HIV/AIDS & Health Promotion) yavuze ko batanyuranya na Leta mu guhangana n’icyo kibazo cyugarije urubyiruko; amizero y’eho hazaza.

Ati :

Abangavu bari kubyara, kandi ubyara ni uwatwise, ndetse aba yakoze imibonano idakingiye, tukibaza tuti ‘ese mbere yo kuryamana umwe yabanje gupima mugenzi we? Ese yari azi uko ahagaze? Ese bose bipimye? Niba batipimye ese bihagaze bite? Aho rero twese tuhagirire amatsiko n’amakenga.

Impuruza mu kubaka umunyarwanda w’ejo

 Kabanyana avuga ko bitewe n’ubwo bwandu bwugarije icyo cyiriro.

Ati “Iyo tuvuga kubaka umunyarwanda w’ejo hazaza ni urubyiruko, na none tukaba tubabonamo abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA burimo kuzamuka. Tukibaza ese turimo kubaka wa munyarwanda mwiza w’ejo hazaza, mbese uzavamo n’umuyobozi? Niyo mpamvu tugomba gushyiramo imbaraga, yaba umubyeyi, imiryango itari iya leta, kuko nitudahaguruka abana bacu turababura, turaza kubona icyorezo cya SIDA gikomeza kwiyongera aho kugirango tukigabanye.”

Kabanyana Nooliet, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’imiryango 139 itagengwa na Leta igamije kurwanya SIDA ikanateza imbere ubuzima mu Rwanda (Ifoto/Thesourcepost)

Nk’imiryango 139 ngo bambariye urugamba,

Ati:

Izo ni mbaraga nyinshi kandi zikomeye cyane, kandi dukorera mu gihugu hose, aho usanga dukorana n’urubyiruko by’umwihariko ndetse n’abandi bafite ibyago byo kwandura virusi itera SIDA nk’abakora umwuga w’uburaya, n’abagabo bakundana na bagenzi babo bahuje ibitsina. Muri iyo gahunda y’ubukangurambaga ni ukuvuga ngo nitujyanemo.

Uwo musanzu wabo ngo uzagera naho leta byayigora kugera, bakorane n’abaturage basanzwe bakorana umunsi ku wundi, bityo ngo bagiye guhaguruka barengere urubyiruko rw’u Rwanda.

Clubs anti-SIDA….

Kabanyana avuga ko bafite umwihariko wo kwegera urwo rubyiruko biciye mu matsinda basanzwe babarizwamo, arimo clubs anti-SIDA zibarizwa mu mashuri n’ahandi, aho yasinziriye bakayakangura akifashishwa mu gutabara urubyiruko.

Yungamo ko n’urubyiruko rutari ku ishuri bazarwegera baciye ku bajyanama b’urungano, bityo bakajya babaha ubwo bumenyi aho batuye, mu matsinda bibumbiyemo, aho banabwizanya ukuri kuko baba biyumvanamo. Bazabaha kandi ibikoresho byafasha urubyiruko mu kwirinda virusi itera SIDA nk’udukingirizo n’ibindi aho kujya kubifata ku bajyanama b’ubuzima bamwe mu rubyiruko rutiyumvamo cyane.

Gukora ni kare….

Kabanyana  avuga ko kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye, ahizihirijwe ibirori byo kurwanya SIDA tariki ya  Ukuboza 2022, hari urubyiruko rwaganaga ibiro byashishikarizaga kwirinda virusi itera Sida, bakumva ubukangurambaga bwahatangirwaga, bahabwa udutabo duto turimo imfashanyigisho ku kwirinda SIDA. Mu yindi miryango igize iyo mpuzamiryango hari abatangaga ibikoresho byo kwipima SIDAn’ibindi. Bahatangiye kandi udukingirizo tw’abagabo ibihumbi 12 na 400 tw’abagore ndetse n’amavuta 800 afasha kuzana ‘ububobere ku baryamana bafite ibitsina biteye kimwe.

ABASIRWA mu gutangatanga

Uwo muryango w’abanyamakuru nawo ugira uruhare muri urwo rugamba rwo kurwanya virusi itera SIDA wongerera ubumenyi abanyamakuru ku bijyanye n’iyo virusi, ngo bakore inkuru zikangurira abanyarwanda kumenya ububi bw’iyo virusi no kuyirinda, Frank NDAMAGE, perezida w’uyu muryango akunze gusaba aba banyamakuru gukora inkuru nyinshi zikangurira abanyarwanda kumenya ububi bw’iyo virusi ngo nabo batabare abarimo icyo cyiciro kibasiwe.

Leta mu rugamba rudasanzwe

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA,  tariki 1 Ukuboza 2022, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yatangije ubukangurambaga bw’amezi atatu bwo guhangana n’icyorezo cya Virusi Itera SIDA, cyane mu rubyiruko.

Dr. Ndimubanzi Patrick, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego Rushinzwe Imyigishirize y’Abakozi bo mu Rwego rw’Ubuzima yagize ati

Mu Rwanda hose uyu munsi hatangijwe ubukangurambaga bw’amezi atatu bugamije guhuza imbaraga, hagamijwe kongera ubumenyi rusange ku cyorezo cya SIDA, no gushishikariza abantu bose cyane cyane urubyiruko kwitabira serivisi zo kwipimisha virusi itera SIDA.

Akomeza avuga ko ubwo bukangurambaga buzakorwa mu buryo bitandukanye burimo kubunyuza mu biganiro, mu bitaramo no kuri murandasi.

Ikindi kizakorwa ni ugushishikariza abafite virusi itera SIDA gukomeza gufata imiti neza no kutayihagarika na rimwe kuko bituma bagira ubuzima bwiza.

Ndimubanzi avuga ko hari intambwe yatewe ku bijyanye no kurwanya akato ndetse n’iheza ku bafite virusi itera SIDA byagabanutse mu kigero cya 80% mu myaka 10 ishize.

Yungamo ko kugirango u Rwanda rugere ku ntego yo kurandura SIDA mu mwaka wa 2030, hagomba kubakirwa kuribyagezweho,no gukomeza kwigisha cyane urubyiruko, kurengera abafite virusi bashobora kuba bafite uburenganzira bwabo  butubahirizwa uko bikwiye, no kuziba icyuho giterwa nuko abantu batitabira serivisi zo kwipimisha virusi itera Sida.

Aburira urwo rubyiruko n’abantu bakuru muri rusange ko SIDA igiha kandi icyugarije buri wese bityo ko nta kwirara kwagombye kubaho.

Loni isaba koga mpagazi kuko amazi atakiri ya yandi

Mu kiganiro n’abanyamakuru Dr Ozonnia Ojielo, uhagarariye umunyamabanga wa Loni mu Rwanda avuga ko uburyo bwakoreshwaga mu gukangurira urubyiruko kwirinda SIDA butakijyanye n’igihe bityo ko igihe kigeze ngo hashakishwe ubundi bushya.

Dr Ozonnia Ojielo (Ifoto/Thesourcepost)

NTAKIRUTIMANA Deus