Umunyeshuri “wakorewe iyicarubozo” kubera “gusebya” umugore wa Perezida yamusabye imbabazi

Umunyeshuri wa kaminuza muri Nigeria wafashwe agafungwa igihe kirenga ibyumweru bibiri nyuma y’uko bivugwa yasebeje umugore wa Perezida Muhammadu Buhari kuri Twitter yasabye imbabazi uwo mugore.

Aminu Adamu Mohammed yarekuwe kuwa gatanu nyuma y’uko abashinjacyaha baretse ibirego byabo kuri we “ku mpamvu z’impuhwe”.

Adamu yahakanye gukwiza “inkuru z’impuha” ubwo yagezwaga imbere y’urukiko.

Yahakanye gusebya Aisha Buhari mu butumwa yanditse kuri Twitter avuga ko yakoresheje nabi imari ya rubanda mu kwihaza ubwe.

Aisha Buhari n’umugabo we

Ariko mu butumwa bw’uruhererekane kuri Twitter hamwe n’amashusho yatanze muri iyi weekend ishize, uyu munyeshuri w’imyaka 24 yasabye imbabazi Aisha ku butumwa yatangaje bwa mbere.

Yagize ati: “Ntabwo nashakaga kubabaza intekerezo zawe”, yizeza “guhinduka” agakora ibyiza.

Adamu yashimiye kandi Aisha kubwo kumubabarira, amusobanura nka “mama wacu”.

Yasobanuye ibyo aherutse gucamo “nk’amasaha mabi cyane y’ubuzima bwanjye”.

Ntabwo yavuze ibirambuye ariko yasobanuye ko “ashimira bimuvuye ku mutima” abamushyigikiye avuga ko ikibazo cye cyabera “isomo twese”.

Amnesty International yavuze ko Aminu Adamu yakorewe “iyicarubozo” nyuma y’uko afashwe agafungwa.

Gusaba imbabazi kwe kwateye impaka ku mbuga nkoranyambaga muri Nigeria aho benshi mu bazikoresha bavuze ko uyu ‘First lady’ akwiye kuba ariwe usaba imbabazi ku buryo uyu musore yafashwemo.

Abandi bavuze ko gusaba imbabazi kwa Adamu kwari gukwiye ngo ikibazo gikemuke.

Gufungwa kwe n’ibyo yarezwe byateye uburakari muri Nigeria aho abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abaharanira uburenganzira basabaga ko ahita arekurwa.

Kuwa kane, Amnesty International yavuze ko ibyakorewe uyu munyeshuri ari “uguhonyora bitangaje uburenganzira bwa muntu”.

Abategetsi muri Nigeria ntacyo baravuga ku byashinjwe uyu munyeshuri.

Adamu yiga yiga kurengera ibidukikije muri Federal University i Dutse mu majyaruguru ya leta ya Jigawa, biteganyijwe ko atangira ibizamini bisoza kaminuza kuri uyu mbere.

BBC