Burundi: Batatu bakatiwe igifungo cy’imyaka 30 bazira gushaka kwica perezida mushya

Abagabo babiri n’umugore umwe bashinjwa “gufatanya n’abashatse kwica umukuru w’igihugu” bahanishijwe igifungo cy’imyaka 30 n’urukiko rukuru rwa Kayanza mu burengerazuba bw’u Burundi.

Bose uko bahamwe n’icyaha, bakorera sosiyete icuruza lisansi ya sosiyete « Engen » iri mu murwa mukuru w’intara ya Kayanza.

Augustin Manirishura na Chadia Baririmana bari basanzwe batanga lisansi hamwe na Christophe Ndayishimiye, umukanishi w’imodoka,  bari bafatanywe n’abandi bantu babiri. Bo ariko baje kurekurwa nyuma yo kumvwa n’inzego z’iperereza hamwe n’izindi nzego nk’uko amakuru Ijwi ry’Amerika dukesha aya makuru ribitangaza.

Byatangiye mu ijoro ryo ko kuwa gatatu w’iki cyumweru cyasojwe ejo. Icyo gihe, umukuru w’igihugu Évariste Ndayishimiye yari yiriwe muri komine Matongo muri iyo ntara ya Kayanza mu kwerekana umuyobozi (buramatari) mushya nk’uko amaze iminsi abikora mu ntara zitandukanye z’u Burundi.

Mu gihe yasubiraga ku murwa mukuru w’intara, urukurikirane rw’imodoka zijyana nawe zatewe amabuye. Icyo gihe yari ageze hafi ya sitasiyo Engen iri ku murwa mukuru w’intara.

Bamwe mu baturage babibonye batashimye ko amazina n’amajwi byabo bimenyekana bemeza ko zimwe mu modoka zafashwe n’ayo mabuye batazi aho yaturutse.

Uwo mwanya  abantu batanu bachise batabwa muri yombi. Bari bagizwe n’umugore umwe n’abagabo bane. Abagabo baciye bajyanwa gufungirwa muri komisariya ya polisi y’intara mu gihe uwo mugore yafungiwe muri kasho ya komine Kayanza.

Babiri muri bo ntibatinze, bahise barekurwa nyuma yi kumvwa umwanya muto.

Umushinjacyaha wa Repubulika mu Kayanza yabashinje « Kudaha agaciro umutekano w’igihugu (gufata minenerwe umutekano w’igihugu) no kudatanga amakuru yerekeye ihungabana ry’umutekano w’umukuru w’igihugu ». Yashimangiye ko amabuye yatewe yaturutse muri iyo sitasiyo kandi ko atatu yafashe imodoka.

Abaregwa bose mu rukiko bisobanuye bavuga ko ari abere. « Abatanga lisansi babiri babwiye abacamanza ko n’ubwo baribakoze umunsi ibyoo bintu byabayw batigeze babibona cyangwa ngo babone uwateye ayo mabuye.

umukanishi yasobanuye ko hejuru yo kuba umwere atari ku kazi igihe ayo mabuye yaterwaga.

Ibyo bireguye ntibyanyuze abacamanza. Nyuma ibyaha bashinjwaga byaje guhunduka, bashinjwa icyaha cyo kwifatanya n’abashatse kwica umukuru w’igihugu. Niko kubahanisha buri wese igifungo cy’imyaka 30 mu gihe umushinjacyaha yari yabasabiye gufungwa imyaka 7 n’amezi 6.

Loading

1 thought on “Burundi: Batatu bakatiwe igifungo cy’imyaka 30 bazira gushaka kwica perezida mushya

Comments are closed.