Urubanza rwa Kabuga: Umutangabuhamya umushinja yahaswe ibibazo kuri RTLM

Mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’i La Haye mu Buholandi hakomeje urubanza ruregwamo Kabuga Felicien ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Iburanisha rye ryasubukuwe  kuwa kane, uruhande rumwunganira rukomeza guhata ibibazo umutangabuhamya ku bubasha uregwa yari afite kuri RTLM nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Ku wa kane w’icyumweru gishize, umucamanza ukuriye iburanisha yari yavuze ko rizaba risubitswe muri iki cyumweru – ku wa kabiri no ku wa gatatu – kubera inama y’abacamanza b’uru rugereko rw’i La Haye yaberaga ku rukiko.

Kuri uyu wa kane rero, uyu mutangabuhamya ushinja Kabuga – byavuzwe mu rukiko yo yahoze mu Nterahamwe z’i Kigali akaba ari mu gifungo cya burundu mu Rwanda ku byaha bya jenoside – yari i Arusha, ahujwe n’abacamanza i La Haye mu buryo bw’amashusho.

Kabuga na we, utahawe ijambo, yari mu rukiko. Ariko mu gihe gishize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Umutangabuhamya yavuze ko yabonye Félicien Kabuga yinjira muri RTLM.

Umunyamategeko Françoise Matte wo mu itsinda ryunganira Kabuga, yabajije uyu mutangabuhamya ku byo yavuze byuko RTLM yashishikarije ubwicanyi bwakorewe Abatutsi nyuma y’urupfu – mu kwezi kwa kabiri mu 1994 – rwa Martin Bucyana wari umukuru w’ishyaka CDR.

Yanabajijwe no ku rundi rupfu rw’uwo bitaga Katumba, ngo wari “Impuzamugambi ikomeye ya CDR yabaga mu Biryogo muri komine Nyarugenge”. Impuzamugambi ngo zari urubyiruko rwa CDR.

Kuri izo mpfu zombi, yabajijwe niba yarigeze abwira Gaspard Gahigi, ngo wari inshuti ye, akaba yari n’umwanditsi mukuru wa RTLM, ko RTLM yari irimo gukora ibintu bibi cyane bivamo ubwicanyi.

Yasubije ko yabimubwiye inshuro nyinshi ariko ko buri gihe atumvaga ibyo yabwirwaga, kandi ko ibyo ari ibisanzwe ku nshuti kugira ibyo zitemeranyaho.

Yavuze ko yabwiraga Gahigi ko RTLM yabaga irimo gushishikariza abantu bamwe kwica abandi.

Yabajijwe niba yarumvise ikiganiro aho RTLM yatangazaga urupfu rwa Bucyana. Avuga ko yumvise icyo kiganiro ariko ko atacyumvise cyose kuko yari ahugiye mu kandi kazi.

Nuko abazwa ku mvugo nyirizina RTLM yakoresheje mu gushishikariza ubwicanyi nyuma y’urupfu rwe n’urwa Katumba.

Yavuze ko RTLM yatangaje ko ari FPR yabishe mu mugambi yari ifatanyije n’Abatutsi. Kandi ko kuvuga ko Abatutsi bashakaga kugarura igihe cy’ubuhake byari uguhembera ubwicanyi.

Mu iburanisha ryo mu kwezi gushize, uyu mutangabuhamya yavuze ko RTLM yatangaje ko Bucyana yishwe ubwo yari ageze i Butare avuye mu nama (meeting) ya CDR iwabo muri Cyangugu.

Matte yamubajije niba RTLM yarakoresheje imvugo kujya “kwica Abatutsi” ubwo yatangazaga ko Bucyana na Katumba bishwe.

Asubiza ko yatangaje ko abatutsi ba FPR bahagarikiye Bucyana i Butare bakamwica, naho ko kuri Katumba yatangaje ko yishwe n’Abatutsi ngo bari bamuteze umutego hafi y’iwe.

Yanabajijwe kuri raporo Matte avuga ko yatanzwe mu rukiko rwa Arusha (ICTR/TPIR) n’impuguke, mu rubanza rwiswe urw’itangazamakuru, rwarimo na Ferdinand Nahimana, wahamijwe ibyaha birimo gushishikariza gukora jenoside.

Ngo impuguke zakoze iyo raporo zisubiramo amagambo ya Georges Ruggiu, Umubiligi wahoze ari umunyamakuru wa RTLM wemeye uruhare mu gushishikariza gukora jenoside, aho avuga ko Kabuga atitabiraga inama zo gutegura amakuru zikorwa n’abanyamakuru.

Umutangabuhamya yasubije ko Kabuga, nka perezida-fondateri wa RTLM, na we yakoreshaga inama n’abanyamakuru.

Yanavuze ko Nahimana atashoboraga gukoresha inama zo muri RTLM Kabuga atabyemeje.

Nyuma y’ibi bibazo, umunyamategeko Matte yasabye ko ibikurikiyeho abibaza mu muhezo kuko byashoboraga gutuma umwirondoro w’umutangabuhamya umenyekana. Umuhezo wamaze iminota igera kuri 30.

Umucamanza ukuriye iburanisha, Umunya-Scotland (Écosse) Iain Bonomy, yavuze ko ubuhamya bw’uyu mutangabuhamya burangiye uyu munsi.

Yanavuze ko kubera “ingorane zidashobora kwirindwa” zatanzwe n’uruhande rwunganira Kabuga, iburanisha ritazashobora kuba ku wa kabiri w’icyumweru gitaha.

Yavuze ko iburanisha rindi rizaba ku wa gatatu w’icyo cyumweru.

Ntakirutimana Deus