Urubanza rwa Muhayimana mu Bufaransa: Ibyaranze umunsi wa mbere

Umugabo wavukiye mu Rwanda mu myaka 60 ishize, wahawe ubwenegihugu bw’u Bufaransa yagejejwe imbere y’ubutabera ngo aburane mu mizi ku cyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside akurikiranweho.

Muhayimana yitabye urukiko rwa rubanda (cour d’assises) rw’i Paris mu Bufaransa ku gicamunsi cyo kuwa mbere tariki 22 Ugushyingo 2021.

Abanyamakuru bo mu Rwanda bari mu bakurikirana urwo rubanza biciye mu bufatanye bw’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, Pax Press n’umuryango RCN justice &Democratie ufite inkomoko mu Bubiligi.

Abariyo bavuze ko umunsi wa mbere Muhayimana yitaba urukiko waranzwe no gutora inteko imuburanisha igizwe n’abaturage batari abacamanza 9 ndetse n’abacamanza 3.

Muhayimana yageze mu rukiko yambaye isharupe mu ijosi, yifashe nk’uwinjira mu rusengero, ntabwo kandi yari mu kazu abakekwaho ibyaha baba bahagazemo mu gihe cyo kuburana, we yari yicaye  ku ntebe yegereye abavoka be.

Abajijwe ibijyanye n’umwirondoro we, Muhayimana yavuze ko ari umuntu usanzwe,…. wibonye mu rungabangabo.

Muhayimana kandi yasomewe ibyaha ashinjwa, birimo ubufatanyacyaha muri jenoside.

Abunganira abarokotse jenoside, bariteguye, hari abatangabuhamya bagera kuri 50, harimo 15 bo mu Rwanda bazatanga ubuhamya bari i Paris mu Bufaransa, mu gihe hari abandi bazatanga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga bari mu Rwanda, Cameroun na Malawi.

Biteganyijwe ko urubanza rwe ruzarangira tariki 17 Ukuboza 2021.

Ubwo jenoside yakorwaga, Claude Muhayimana w’imyaka 60 uvuka mu Karere ka Karongi  yari umushoferi wa Guest House ya Kibuye (Mu Karere ka Karongi) arashinjwa “ubufatanyacyaha” muri jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu kubera ko ‘yafashije nkana’  interahamwe, akazitwara mu modoka zijya kwica Abatutsi mu bice bitandukanye bya Kibuye, birimo  Gitwa na Bisesero.

Byinshi kuri Muhayimana

Ntakirutimana Deus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *