Uwigishije Muhayimana yemeza ko yamubonye atwaye interahamwe

Uwahoze ari umwarimu wa Muhayimana Claude uri kuburanira mu rukiko rwa rubanda mu Bufaransa, yemeza ko yamubonye atwaye interahamwe zari ziigiye gukora jenoside muri Karongi.

Uyu mugabo yemeza ko yigishije Muhayimana  mu mwaka wa gatandatu  w’amashuri abanza.

Yemeza ko tariki 16 Mata 1994 yabonye uregwa atwaye interahamwe muri Daihatsu y’ubururu, bagiye gusonga abari bagihumeka i Nyamishaba no gusahura inzu z’abarimu.

Ibyo  byiyongera ku byo yamwumviseho muri gacaca[batanga ubuhamya] ko Muhayimana yatwaraga interahamwe zigiye mu Bisesero, Karongi no mu Mujyi wa Kibuye.

Yungamo ko Muhayimana atagombye guhakana umubano yari afitanye n’interahamwe. Atanga urugero rw’umugore witwa [Mukamana, izina ryahinduwe] wamubwiye ko Muhayimana yamushakiye ubwato bwamuhungishije bumujyana muri Zaire.

Kubikora gutyo ngo ni uko yari aziranye n’interahamwe, nk’umuntu wazitwarga ntacyo yari kuzisaba ngo zimwime.

Akomeza avuga ko ubwo hatangiraga gukusanywa amakuru ku nterahamwe  Muhayimana yahise ahunga. Bityo agasanga uko guhunga byaratewe nuko yari azi ibyo yishinja.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *