Ngoma: Umugabo yemera ko ubusinzi bwatumye asambanya umwana we
![](https://thesourcepost.com/wp-content/uploads/2021/07/18281826-gavel-hammer-of-judge-or-auctioneer-1024x683.jpg)
Ku wa 28 Nyakanga 2021 Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Ngoma bwaregeye mu mizi dosiye iregwamo umugabo ukekwaho gusambanya umwana we .
Ku itariki ya 16/07/2021 mu gihe cya saa tatu z’ijoro , mu Murenge wa Gatore ,Intara y’Iburasirazuba, uregwa yasambanije umwana we w’umukobwa akaba n’ubwo avuga ko yamusambanije inshuro imwe umwana we avuga ko amaze kumusambanya inshuro eshatu.
Uregwa yemera icyaha yakoze cyo gusambanya umwana we agasobanura ko yabitewe n’ubusinzi.
Uyu mugabo naramuka ahamwe n’ icyaha cyo gusambanya umwana, azahanishwa ingingo ya 133 y’Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe mu ngingo ya 4 y’itegeko no 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019, aho riteganya igifungo cya burundu.