Leta y’u Rwanda yasezeranyije kurangiza ikibazo “cy’abarenganiraga muri cyamunara”
Inshuro nyinshi mu itangazamakuru humvikanye inkuru z’abaturage bavuga ko imitungo yatejwe cyamunara, banyirayo bagasigara bavuma icyo gikorwa bemeza ko cyateshaga agaciro imitungo yabo. Amarira yabo yageze kuri leta , ubu ikaba ibasezeranya ko ibibazo byavugwaga bitazongera kubaho kubera uburyo bw’ikoranabuganga bugiye kujya bwifashishwa.
Ubu buryo bugiye kugerwaho bugenwa n’Iteka rya Minisitiri ryerekeye irangizwa ry’inyandiko-mpesha hakoreshejwe ikoranabuhanga, hamwe n’Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’inyandiko-mpuruza.
Ibi bivuze ko cyamunara zabanje kujya zikorerwa ahari umutungo mu buryo bwari gakondo zatangiye gukorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko bwaje gusubikwa gato[mu gihe cy’amezi atatu] ngo bubanze bunozwe neza, ubu bukaba bugiye gusubukurwa kandi butanga igisubizo kirambye nkuko byemezwa na Madame Urujeni Martine, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe kwegereza ubutabera abaturage.
Avuga ko ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bwari bwaratangijwe nabwo bwabayemo ibibazo bitandukanye ariko byafatiwe ingamba zikomeye, birimo abantu hari batanu] bafashwe bakoresha inyandiko mpimbano mu gupiganwa, ndetse n’uburyo byakorwagamo bwashoboraga guha icyuho abakomisiyoneri, kuko uburyo[system] bwahishuraga imyirondoro y’abapiganwa n’amafaranga yatanzwe habura iminsi itandatu ngo cyamunara isozwe, bityo hakagira abagambana bikagira ingaruka ku giciro.
Urujeni avuga ko mu buryo bushya sisiteme izajya itanga amakuru atatuma igiciro kigirwaho ingaruka, kandi ngo na nyir’umutungo yahawe uburenganzira busesuye bwo gushaka abaguzi batanga igiciro kiri hejuru bikaziba ibyuho byagiye bigaragazwa.
Muri rusange ngo abakomisiyoneri si babi ariko ngo hari aho badobyaga cyamunara nkuko byemezwa na Balinda Anastase, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda.
Agira ati “Ubundi kuba umukomisiyoneri no kuranga imitungo si ikintu kibi, ariko kuranga ugamije ko ufite amafaranga atagura mu bwisanzure byo ni bibi. Ubu buryo bw’ikoranabuhanga buje kurushaho gukorera mu mucyo ibijyanye no kugurisha mu cyamunara bugafasha kugira ngo abaguzi baboneke mu Rwanda no mu mahanga.”
Balinda akomeza avuga ko ikoranabuhanga rizahesha agaciro imitungo izatezwa muri cyamunara, kuko ngo n’abanyamahanga batangiye kuryitabira nyuma yo kubona amakuru bitandukanye na mbere aho byaberaga ahari igitezwa cyamunara.
Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston avuga ko bashaka kunoza ibya cyamunara, iby’abakomisiyoneri bahombya ba nyir’umutungo bikaba amateka.
Ati ” Turashaka guhindura isura ya cyamunar, ikaba igikorwa kigirira akamaro uwishyura[uterezwa cyamunara] n’uwishyurwa.”
Yungamo ko cyamunura imaze imyaka isaga 1000 kandi izahoraho, ariko ngo nk’u Rwanda barashaka ko ikorwa mu buryo bukwiye, ku buryo ishobora kuvamo amafaranga menshi igasagurira ufite umwenda, ikanafasha n’uwishyuza k yishyurwa amafaranga yose yari aberewemo, ariko ngo nubwo impande zombi zitanyurwa ariko biba byakozwe mu mucyo.
Ati “[]n’icyavamo cyose bigakorwa ku buryo budasiga ingingimira aho umuntu avuga ati ‘nubwo inzu yanjye bayigurishije ariko hari akagambane kabayeho. Igaragare nk’igikorwa ugura n’ufite umwenda bose bafitemo inyungu.”
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, ubwo abanditsi bakuru b’ibinyamakuru baganirizwaga kuri iki gikorwa, nyuma abanyamabanki bongeye kukiganirizwaho na Busingye wavuze ko ubu buryo bushya buzafasha abaturage gukomeza kugana banki[mu gihe cyamunara zakozwe mu mucyo] bivanaho ingingimira bamwe bashoboraga kugira[bavuga ko cyamunara yabahombeje] bityo bakifuriza nabi izo banki.
Uburyo bushya bwo guteza cyamunara
Ubu buryo bushya bugenwa n’itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ryamaze kuvugururwa rigasohoka no mu igazeti ya leta, ryagenaga ko cyamunara ikorwa mu buryo bubiri. UBwa mbere abapiganwa biyandikishaga mu ikoranabuhanga bakongera guhura bwa nyuma imbonankubone kuko ingingo ya 225, agace ka kane, yagenaga ko cyamunara irangirizwa aho umutungo uherereye.
Ibi byavuyeho, urugendo rwo kurangiza cyamunara ruzajya rukorwa mu ikoranabuhanga (e-auctioning) kugeza ku musozo, abashaka kuyitabira baciye ku rubuga www.cyamunara.gov.rw.
Hari Iteka rya Minisitiri ryerekeye irangizwa ry’inyandikompesha hakoreshejwe ikoranabuhanga, hamwe n’Iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’inyandikompuruza. Aya mateka yunganirwa n’Amabwiriza mashya y’Umwanditsi Mukuru(muri RDB) agenga ibyerekeye gucunga, gukodesha, kugurisha mu cyamunara no kwegukana ingwate.
Ibyo bivuze ko niba hari umuntu ubereyemo umwenda ikigo cy’imari kandi igihe cyagenwe n’amasezerano mu kwishyura kitarubahirijwe, ikigo cy’imari kibimenyesha umwanditsi mukuru mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere[RDB] na we agatanga ububasha bwo guteza cyamunara[ kugurisha muri cyamunara ingwate yatanzwe], bityo hagashakwa umuhesha w’Iinkiko uzashyira icyo cyemezo mu bikorwa.
uwo muhesha ahita atangaza cyamunara kuri rwa rubuga www.cyamunara.gov.rw, ruri kuri interineti, ushaka kwinjira mu ipiganwa yiyandikisha kuri urwo rubuga agatanga ingwate ya 5% y’agaciro k’uwo mutungo[ kaba kagenwe n’abagenagaciro] asubizwa iyo atatsindiye ikigurishwa, yagitsindira akayaheraho yishyura.
Ku munsi wa karindwi iyo cyamunara itangijwe, hatangazwa igiciro kinini cyatanzwe, iyo basanze kingana byibura na 75% by’umutungo utezwa cyamunara, uwatanze ayo mafaranga aba awutsindiye. Iyo amafaranga yatanzwe atageze kuri 75% hashobora kongerwaho iminsi irindwi nabwo bikagenda nka mbere[ny’ir’umutungo na banki basaba ko ipiganwa rikomeza]. Iyo ntawagejeje kuri 75% by’agaciro k’ikigurishwa hashobora kongerwaho iminsi irindwi, ariko kuri iyo nshuro ntabwo cyamunara isiba, kuko uwatanze amafaranga menshi ari we uhabwa uwo mutungo.
Muri izo nzira zose za cyamunara, nyir’umutungo asabwa gushaka abaguzi batanga amafaranga menshi, bityo bikamufasha kwishyura akaba yagira n’icyo asagaura.
Uwatsindiye umutungo kuko aba yatanze 5% by’igiciro gisabwa, yongera kwishyura 95% yasigaye, iyo atabashije kwegukana isoko ayasubizwa mu minsi itatu.