Nyamasheke: ‘Umupfumu’ akurikiranyweho guca imyanya y’umubiri ku murambo

Ku wa 19 Gicurasi 2021, Ubushinjacyaha ku rwego rw’Ibanze rwa Kagano bwareze busaba ifunga ry’agateganyo ry’iminsi 30 umugabo w’imyaka 78 ukekwaho guca imyanya y’umubiri ku murambo w’umusaza w’imyaka 80 wari wapfuye.

Icyaha uyu mugabo akurikiranyweho, akaba yaragikoze mu gitondo cyo ku itariki ya 09/05/2021 mu Murenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, ubwo umuturanyi we yari yapfuye , we n’abaturanyi bakajya kurarayo, mu gitondo ubwo bamusigaga  ku murambo bagiye gushaka telephone ngo bahamagare abo mu muryango ngo  babamenyeshe bazaze gushyingura nyakwigendera; Bagarutse barebye ku murambo basanga  wakuweho uruhu ku gahanga, wamukuwemo ijisho rimwe ndetse n’ ino.

Abaturanyi b’uregwa bamukekaho kuba akora imihango ijyanye n’ubupfumu.

Aramutse ahamwe n’iki cyaha yahanishwa ingingo ya 130 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ikaba iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.