Huye: Akurikiranyweho kwica umukobwa w’imyaka 12 wamubonye avuye kwiba
Uregwa akekwaho kuba yarakoze iki cyaha ku wa 09 Gicurasi 2021 mu gihe cya saa munani mu ishyamba ry’inturusu riherereye mu mudugudu wa Saruhembe, Akagari ka Rwotso, Umurenge wa Kibirizi ho mu Karere ka Nyanza, aho basanze umurambo w’uwo mwana wegamijwe igiti cy’inturusu upfutse umupira.
Ukekwa akaba avuga ko kumwica amunize yabitewe n’uko bahuye yikoreye ihene yabo yari yibye ,akaba yarakekaga ko azabivuga. Iperereza ryaratangiye, aza gufatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abantu bari bamubonye ava muri iryo shyamba umwana yiciwemo.
Icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.