Huye: Akurikiranyweho kwica umukobwa w’imyaka 12 wamubonye avuye kwiba

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umugabo w’imyaka 35 ukekwaho kwica umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko  amunize amuziza ko yamubonye avuye kwiba ihene y’iwabo.

Uregwa akekwaho kuba yarakoze iki cyaha  ku wa 09 Gicurasi 2021 mu gihe cya saa munani mu ishyamba ry’inturusu riherereye mu mudugudu wa Saruhembe, Akagari ka Rwotso, Umurenge wa Kibirizi ho mu  Karere ka Nyanza, aho basanze umurambo w’uwo mwana  wegamijwe igiti cy’inturusu upfutse umupira.

Ukekwa  akaba avuga ko kumwica amunize yabitewe n’uko  bahuye yikoreye ihene yabo yari yibye ,akaba yarakekaga ko  azabivuga. Iperereza ryaratangiye,  aza gufatwa biturutse ku makuru  yatanzwe n’abantu bari bamubonye  ava muri iryo shyamba umwana yiciwemo.

Icyaha akurikiranyweho kiramutse kimuhamye  yahanishwa  igifungo cya burundu, nk’uko giteganywa  kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.